Abanyeshuri basaga ibihumbi 200 batangiye ibizamini bisoza amashuri abanza
Muri rusange, abakobwa ni 120,635 mu gihe abahungu ari 100,205. Harimo kandi abanyeshuri bafite ubumuga bagera kuri 642, nabo bahawe amahirwe yo kwitabira ibi bizamini nk’abandi bose.
Ibi bizamini byatangijwe ku mugaragaro ku rwego rw’Igihugu mu Rwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Filippo Smaldone, ruherereye mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.
Iki gikorwa cyatangijwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, ari kumwe n’Umuyobozi Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho y’Abaturage mu Mujyi wa Kigali, Urujeni Martine.
Minisitiri Nsengimana yasabye abanyeshuri gukorera ibizamini mu mucyo, birinda ibikorwa byose by’uburiganya no gukopera. Anibukije abarezi n’abandi bose bashinzwe kugenzura ibizamini ku masite atandukanye kubahiriza indangagaciro z’ubunyamwuga n’ubunyangamugayo.
Mu Mujyi wa Kigali honyine, abanyeshuri bari gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza ni 29,262, bikaba biri kubera kuri site 99 zitandukanye.





