Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Rafael Mariano Grossi
Perezida Kagame yakiriye Rafael Mariano Grossi muri Village Urugwiro, ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, tariki ya 1 Nyakanga 2025.
Ibiganiriro hagati ya Perezida Kagame na Grossi byibanze ku ruhare ingufu za nikeleyeri zifite mu guhindura ubukungu bwa Afurika, by’umwihariko binagaruka ku musaruro u Rwanda rumaze kugeraho mu rugendo rwo gutegura ikoreshwa ry’ingufu za Nuclear, hifashishijwe Small Modular Reactors (SMRs) na Micro Reactors.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu muri Afurika byamaze gushyira imbere icyerekezo cyo gukoresha ingufu za nikeleyeri, binyuze mu kigo cya Rwanda Atomic Energy Board (RAEB). Biteganyijwe ko bitarenze umwaka wa 2030, u Rwanda ruzaba rwatangiye gutanga amashanyarazi aturuka kuri SMRs, hagamijwe kubona amashanyarazi ahagije kandi adahumanya ikirere.
Mu rwego rwo kwitegura uru rugendo, abahanga barenga 200 bamaze koherezwa mu mahugurwa mu bihugu nk’u Burusiya na Hungary, mu gihe abandi 250 bazakomeza gutozwa kugira ngo bazabashe kugira uruhare mu mishinga ifite aho ihuriye n’izi ngufu.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, ubwo yatangizaga ku mugaragaro iyi nama, yavuze ko ikoreshwa ry’ingufu za nikeleyeri rifite uruhare rukomeye mu kuziba icyuho kiri mu itangwa ry’amashanyarazi muri Afurika.
Yanagaragaje ko kugira ngo u Rwanda rugere ku ntego y’uko mu 2050 ruzaba ruri mu bihugu bikize, ruzaba rukenera ingufu zingana na 5 GW, aho ingufu za nikeleyeri zizagira uruhare rukomeye mu kubigeraho.
Intego nyamukuru y’iyi nama ni uguteza imbere ikoreshwa rya SMRs mu buryo bunoze mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, kuganira ku bijyanye n’umutekano w’izi ngufu, gushyiraho amategeko rusange azayobora ikoreshwa ryazo ku mugabane wose ndetse no gutegura abakozi n’abahanga bazagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyo mishinga.
Iyi nama ibaye mu gihe Afurika ifite abaturage barenga miliyoni 600 badafite amashanyarazi ahagije, bikaba bigira ingaruka ku iterambere ry’inganda n’imibereho y’abaturage.
Muri iyi nama kandi, hateraniyemo abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Intebe wa Niger, Ali Mahamane Lamine Zeine hamwe n’abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga bafite aho bahuriye n’ingufu za nikeleyeri ku rwego rw’Afurika no ku rwego mpuzamahanga.


