“ nta mpinduka zizaba mu biciro by’ingendo biturutse ku izamuka rya lisansi“-
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore, yatangaje ko izamuka rikomeye ry’amafaranga ryagaragaye ku giciro gishya cya lisansi (essence) ryatewe n’uko hashyizweho umusoro ku nyongeragaciro (TVA), nk’uko byari byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye muri Gashyantare 2025.
Ibi Minisitiri Gasore yabivugiye mu kiganiro cyatambutse kuri RBA, aho yagaragaje ko guhera tariki ya 1 Nyakanga 2025, essence izajya ishyirwaho umusoro wa TVA, ari nawo watumye igiciro kiyongera kurusha uko byari bisanzwe.
Ati: “Uwo musoro rero niwo wagiyemo niyo mpamvu twavuze ko inyongera ijya kuba nini kuruta izo dusanzwe tubona ku bikomoka kuri peteroli.”
Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego zimwe z’Imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA), rwatangaje ko igiciro cya lisansi cyiyongereyeho amafaranga 170 Frw, kiva ku 1633 Frw kigera ku 1803 Frw ku litiro. Mazutu nayo yazamutseho 110 Frw, iva ku 1647 Frw igera kuri 1757 Frw.
Minisitiri Gasore yavuze ko Leta yakoze ibishoboka byose kugira ngo iyo nyongera itaba ndende cyane. Yavuze ko bimwe mu byo Leta yakuragaho amafaranga byagabanyijwe cyangwa bivanwaho burundu kugira ngo essence itazamuka cyane kurushaho.
Ati “Nka essence, iyo Leta itagira icyo yigomwa, yari kuba yiyongereyeho 18%, ariko ubu yiyongereyeho 11% gusa. Mazutu nayo yari kuba yiyongereyeho 11% ariko ho yiyongereyeho 6.6%. Ibi byakozwe kugira ngo hirindwe izamuka rikabije ry’ibiciro, cyane cyane ku bindi bicuruzwa.”
Ku bijyanye n’ubwikorezi rusange, Minisitiri yavuze ko nta mpinduka zikwiye gutuma ibiciro by’ingendo byiyongera
Ati: “Mu byukuri nta mpinduka zagombye kuba ku biciro by’ubwikorezi, hari ibiciro by’abakora ingendo rusange bo tuba dufite ibyo twumvikanye bivuga iyo habayeho impinduka zingana gutya nibwo dushobora guhindura ibiciro, icyo gihe urwego rw’igihugu ruragenda rukareba ariko turizera ko ntakigiye guhinduka uyu munsi.”
Yongeyeho ko no ku bamotari n’abatwara imodoka za taxi nta mpamvu bafite yo kongera ibiciro. Yatanze urugero avuga ko ku rugendo rwa 500 Frw, amafaranga y’inyongera ku lisansi atarenze 20 Frw, kandi n’ayo atari ngombwa ko yongerwaho.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine Kajangwe, nawe yemeje ko izi mpinduka zidakwiriye kugira ingaruka ku biciro by’ibiribwa cyangwa ibindi bicuruzwa. Yavuze ko Leta izakomeza kugenzura abacuruzi kugira ngo hatagira ubyitwaza ngo azamure ibiciro ku buryo budasobanutse.
Ati: “Nka Leta tuzakomeza dukore ingenzura kugira ngo abacuruzi batazazamura ibiciro.”
