“Ururimi rw’Igiswahili rufasha mu guteza imbere umuco w’ubumwe n’iterambere rirambye” – Gen (Rtd) James Kabarebe
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe, Gen (Rtd) James Kabarebe, yagaragaje ko ururimi rw’Igiswahili ari igikoresho gikomeye mu guhuza Akarere k’Ibiyaga bigari, guteza imbere umuco w’ubumwe no kugera ku iterambere rirambye.
Ni ibyo yagarutseho ku Cyumweru, tariki ya 6 Nyakanga 2025, ubwo yafunguraga ku mugaragaro ibirori byo kwizihiza ku nshuro ya kane, Umunsi Mpuzamahanga w’ururimi rw’Igiswahili, ufite insanganyamatsiko igira iti ” Igiswahili, Uburezi burimo ubufatanye n’iterambere rirambye.”
Gen (RTD) James Kabarebe yavuze ko ururimi rw’Igiswahili ari igikoresho gikomeye mu guteza imbere umuco w’ubumwe mu Karere k’ibiyaga Bigari.
Ati “Guteza imbere ururimi rw’Igiswahili mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba ni ugukomeza ubumwe n’umuco no koroshya ubufatanye mu mishinga n’ibikorwa bitandukanye.”
Yakomeje ashimangira ko n’ubwo Kiswahili gifite inkomoko muri Afurika y’Iburasirazuba, ubu cyamaze kurenga imbibi z’Akarere, kiba ururimi mpuzamahanga.
Ati “Kuri ubu, Igiswahili kivugwa n’amamiliyoni hirya no hino ku mugabane wa Afurika no hanze yawo. Ni rwo rurimi rwonyine rw’Afurika rwemewe ku mugaragaro nk’ururimi rw’akazi mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe. Nubwo rufite inkomoko mu karere kacu, Igiswahili cyabaye ururimi rwa Afurika ndetse n’isi yose.”
Ibi birori bimaze iminsi ibiri byitabiriwe n’abasaga 300, barimo abayobozi bakuru mu nzego za Leta, intumwa zaturutse mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), inzobere mu rurimi rw’Igiswahili, abanyeshuri n’abarimu bo muri za Kaminuza, bakora inama nyunguranabitekerezo, ibiganiro by’urubyiruko ndetse n’imurikabikorwa.
Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa EAC, Andrea Aguer Ariik, yavuze ko Igiswahili ari ururimi ruruta kuba igikoresho cy’itumanaho gusa, ahubwo rufite ubushobozi bwo guteza imbere uburinganire no guha abaturage ijambo.
Ati “Igiswahili gitanga igisubizo kirambye ku bibazo bikomeye duhura na byo. Nk’ururimi rwa Afurika ruvugwa na benshi kandi rwemewe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, gifite ubushobozi bwo guhuza politiki n’abaturage, uburezi n’uburinganire, umuco gakondo n’iterambere.”
Abitabiriye iyi nama bagabanyijwe mu matsinda abiri yaganiriye ku nsanganyamatsiko zitandukanye.
Itsinda rya mbere, ryiganjemo urubyiruko, ryigaga ku buryo Igiswahili, ubwenge buhangano (AI) n’uburezi, bishobora gufasha mu kubaka umuco w’amahoro mu Karere.
Itsinda rya kabiri ryibanze ku kurebera hamwe politiki n’ingamba zifatika zijyanye n’uburezi burimo ubufatanye n’iterambere rirambye, rinahuriza hamwe ibitekerezo bishya n’imigambi yo kongera uruhare rw’abafatanyabikorwa.
Umunsi Mpuzamahanga wa Kiswahili wizihizwa buri mwaka hagamijwe kugaragaza agaciro k’uru rurimi nk’igikoresho gikomeye mu itumanaho, uburezi, kubaka amahoro no koroshya ubucuruzi n’ubuhahirane hagati y’ibihugu bya Afurika no hanze yabyo.
