Ubujurire bwa Gafaranga bwateshejwe agaciro, urukiko rwanzura ko akomeza gufungwa
Kuri uyu wa 11 Nyakanga 2025, Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ruri i Rusororo, rwatesheje agaciro ubujurire bwa Habiyambere Zacharie, uzwi nka Bishop Gafaranga, rwemeza ko akomeza gufungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30, nk’uko byari byategetswe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata ku wa 23 Gicurasi 2025.
Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’uko Bishop Gafaranga yitabye Urukiko Rwisumbuye ku wa 7 Nyakanga 2025, aburana ubujurire ku cyemezo cyo kumufunga by’agateganyo akurikiranweho ibyaha birimo ihohotera rishingiye ku gitsina, gukubita no gukomeretsa ndetse no guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe, Annette Murava.
Nubwo urubanza rwabereye mu muhezo, amakuru yizewe avuga ko Annette Murava yitabiriye iburanisha yitwaje inyandiko igaragaza ko adafite agahinda gakabije, mu rwego rwo kugerageza kurengera umugabo we.
Ibi yabikoze mu gihe ubushinjacyaha bwo bwari bwatanze izindi nyandiko zigaragaza ko yahungabanyijwe n’ihohoterwa yakorewe, bigatera agahinda gakomeye.
Yari yanatanze imbabazi ku mugaragaro, ibintu byashimishije bamwe mu bakurikirana urubanza, ariko ntibyabujije urukiko gufata icyemezo cyo gukomeza gufunga Gafaranga.
Urukiko rwasanze impamvu z’ubujurire zidafite ishingiro, kandi ko nta nenge yagaragajwe mu cyemezo cyari cyafashwe mbere n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata.
Rwemeje ko Gafaranga akomeza gufungwa mu gihe ategereje kuburana urubanza mu mizi.
Bishop Gafaranga yatawe muri yombi ku wa 7 Gicurasi 2025 n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rumukurikiranyeho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina.
Ubushinjacyaha bumushinja gukubita no gukomeretsa uwo bashakanye, kumuhoza ku nkeke no kumukorera ihohotera rishingiye ku gitsina.
