Ubujurire bwa KazunguBUJURIRE wahamijwe ibyaha by’ubwicanyi bwateshejwe agaciro

Ubujurire bwa KazunguBUJURIRE wahamijwe ibyaha by’ubwicanyi bwateshejwe agaciro

Urukiko Rukuru rwa Kigali rwatesheje agaciro ubujurire bwa Denis Kazungu, wari wasabye kugabanyirizwa igihano cyo gufungwa burundu yari yarakatiwe.

 

Ni icyemezo cyafashwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Nyakanga 2025, nyuma y’isuzuma ry’uruhande rwe n’urushinjacyaha.

Kazungu yari yajuririye icyemezo cy’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamuhanishije igifungo cya burundu nyuma yo kumuhamya ibyaha byose 10 yashinjwaga.

Ibyaha yahamijwe birimo kwica ku bushake, gusambanya ku gahato, iyicarubozo, kwinjira mu makuru ya mudasobwa cyangwa uruhererekane rwa mudasobwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, guhisha umurambo, gukoresha ibikangisho no gufungira umuntu ahatemewe.

Urukiko kandi rwari rwategetse ko Kazungu atanga indishyi z’akababaro z’agera kuri miliyoni 30 Frw ku bagizweho ingaruka n’ibikorwa bye.

Kazungu waburanye yemera ibyaha akanasaba imbabazi no koroherezwa n’Urukiko ngo kuko yatanze amakuru yari akenewe mu gihe cy’iperereza, ntiyanyuzwe n’imikirize y’urwo rubanza.

Yahisemo kurujuririra mu Rukiko Rukuru, aho yari yasabye ko igihano yahawe kigabanywa.

Gusa Urukiko Rukuru rwasanze nta mpamvu ifatika yashingiweho mu kujurira kwe.

Urukiko rwasobanuye ko ibimenyetso byamuhamije ibyaha by’ubwicanyi ndengakamere bihagije kandi ko uburemere bw’ibyo yakoze butatuma agabanyirizwa igihano.

Denis Kazungu yahamijwe ibyaha bikomeye, birimo kwica abantu benshi no guhisha imibiri, ibyaha byateje impagarara mu baturage ubwo byatangazwaga bwa mbere.

Ibyaha aregwa byavumbuwe nyuma y’iperereza ryimbitse ryashyize hanze ibikorwa bikomeye by’ubugizi bwa nabi byamuranze.

Umucamanza yavuze ko “uruhare n’ubugome bigaragara muri ibyo byaha bituma adakwiye gufashwa ngo agabanyirizwe igihano.”

Iki cyemezo kirangiza burundu inzira y’ubujurire yari ifunguriwe Kazungu mu rukiko rwisumbuyeho, bivuze ko igihano cyo gufungwa burundu yagombaga gukatirwa kizakomeza gushyirwa mu bikorwa.

Abaturage bamwe bagaragaje ko bishimiye iki cyemezo, bavuga ko ari intambwe ikomeye mu guharanira ubutabera ku bahitanywe n’ibyaha by’uyu mugabo.

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *