Amb. Karega, Candy Basomingera mu bahawe inshingano nshya

Amb. Karega, Candy Basomingera mu bahawe inshingano nshya

Inama y’Abaminisitiri yayobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yateranye kuri uyu wa Gatatu yashyize abayobozi bashya mu myanya inyuranye y’ubuyobozi mu gihugu.

Iyi nama yagaragayemo impinduka mu nzego zitandukanye harimo Minisiteri, Ibigo bya Leta n’Inzego z’Igihugu zifite inshingano zihariye.

Ambasaderi Vincent Karega yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Algeria, mu gihe Innocent Muhizi, wahoze ayobora Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho (RISA), yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Singapore.

Ni mugihe Alphonsine Mirembe yashyizwe ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umutwe w’Abadepite.

Muri Minisiteri y’Ubuzima Dr. Muhammed Semakula yagizwe Umunyamabanga Uhoraho, asimbuye Iyakaremye Zachée wari kuri uwo mwanya kuva muri Nyakanga 2020.

Sophie Nzabananimana na we yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe imirimo rusange muri iyi Minisiteri.

Muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo Gisèle Umuhumuza yagizwe Umunyamabanga Uhoraho, asimbuye Abimana Fidèle.

Yari asanzwe ari Umuyobozi wa WASAC Utility Ltd. Bwana Canoth Manishimwe yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe imirimo rusange.

Muri Minisiteri ya Siporo, Candy Basomingera, wahoze ari Umuyobozi Mukuru Wungirije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubukerarugendo bushingiye ku Nama (RCB), yagizwe Umunyamabanga Uhoraho, asimbuye François Régis Uwayezu wari kuri uwo mwanya kuva mu Kuboza 2024.

Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi Aristarque Ngoga yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi.

Valérie Nyirahabineza yagizwe Perezida wa Komisiyo, y’Igihugu yo Gusezerera no Gusubiza mu Buzima busanzwe Abari Abasirikare mu gihe Maj Gen (Rtd) Jacques Nziza yagizwe Visi Perezida wayo.

Abagize Inama y’Abakomiseri barimo Madamu Dancille Nyirarugero, Madamu Jacqueline Muhongayire na Bwana Jean Marie Vianney Gatabazi.

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *