Gatabazi wigeze kuba Minisitiri w’Ubutegetsi yahawe inshingano nshya

Gatabazi wigeze kuba Minisitiri w’Ubutegetsi yahawe inshingano nshya

Jean Marie Vianney Gatabazi yagizwe umwe mubagize inama y’abakomiseri mu komisiyo y’igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare!

Mu itangazo ry’inama y’abaministiri yateranye kuri uyu wa 16 Nyakanga 2025 iyobowe na Nyakubahwa perezida wa Repubulika Paul kagame, rigaragaza urutonde rwabahawe inshingano mu inzego zitandukanye ari naho Gatabazi Jean Marie Vianney agaragara!

Jean Marie Vianney Gatabazi yabaye Minisitiri muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu kuva 2021 kugera 2022.

Gatabazi yari amaze igihe kinini atagaragara mu ruhame nyuma yaho avanwe mu inshingano zo kuyobora Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu!

Gukurwa mu inshingano kwa Gatabazi kwakurikiwe ni inkuru nyishi cyane zagarukaga mu muhango wo kwimika umutware w’abakono wabereye i Musanze ndetse bikaba muri bimwe mubyo yazize avanwa ku inshingano ze!

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *