‘Chateau le Marara’ yahagaritswe by’agateganyo, Miss Naomie yongera gushimangira ibyo bari bayivuzeho

‘Chateau le Marara’ yahagaritswe by’agateganyo, Miss Naomie yongera gushimangira ibyo bari bayivuzeho

Urwego rw’u Rwanda rw’Iterambere RDB, rwahagaritse by’abateganyo Hoteli Chateaux Le Marara iherereye mu Karere ka Karongi nyuma ya serivisi zidahwitse zimaze iminsi ziyivugwamo.

Miss Naomi wari watashye ubukwe bikavugwa ko bafashwe nabi, nawe yagize icyo avuga mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa X,  ati: “Twavuze ibyo twahuye nabyo badutera amabuye, none nyuma bigaragaye ko Hotel yakoraga nta ruhushya ifite.

“Ibi ntabwo bireba igikorwa kimwe (ubukwe), bireba kubahiriza inshingano no gukorera ibyiza abantu bakugiriye icyizere.”

https://x.com/naomienishimwe/status/1947380493780914296?s=46&t=7DvGSmhscCykadq6l76m9g

Iri tangazo risohotse nyuma y’uguterana amagambo hagati y’abari batashye ubukwe bwabereye muri Iyi nyubako n’abashinzwe imikorere yayo, kuko nyuma y’ubukwe bahise banatanga ikirego muri RIB bavuga ko ibivugwa byose ari ukwanga kwishyura kw’abayikoreyemo amafaranga angana na Miliyoni zisaga eshanu, bituma inzego zitandukanye zirimo na RDB bahagurukira iki kibazo.

Mu itangazo ‘RDB’ yasohoye, ivuga ko guhera ku wa 22 Nyakanga 2025, ‘Hotel Chateau Le Marara’ itemerewe kongera gukora. Gukomeza ibikorwa nyuma y’iyi tariki bikazafatwa nko kwica amategeko Igihugu kigenderaho, bishobora kuvamo ibihano bikomeye.

Kongera gufungura bizasuzumwa ari uko iyi hoteli imaze kuzuza neza ibisabwa ngo ihabwe uruhushya rwo gukora mu rwego rw’ubukerarugendo no kubahiriza byuzuye ibisabwa n’amategeko byose.

Miss Naomie yashimangiye ibyo bavuze bishinja Iyi hotel kutakira neza a abafana

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *