RMC yatorewe guhagararira ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba muri NIMCA

RMC yatorewe guhagararira ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba muri NIMCA

Rwanda Media Commission (RMC) yatorewe guhagararira inama igenzura itangazamakuru mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) muri komite nyobozi ya ‘Network of Independent Media Councils in Africa (NIMCA)’.

Iri torwa ryabaye mu nama y’abayobozi b’inama zigenzura itangazamakuru muri Afurika, yaberaga i Arusha muri Tanzaniya kuva ku itariki ya 14 kugeza ku ya 16 Nyakanga 2025.

Emmanuel Mugisha, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RMC, yabwiye itangazamakuru ko iri torwa ari intambwe ikomeye mu gushyira u Rwanda ku isonga mu gutanga umusanzu mu miyoborere y’itangazamakuru muri Afurika, by’umwihariko mu guhangana n’ibibazo bishingiye ku ikoranabuhanga.

Ati “Ni amahirwe kuri RMC kugira uruhare mu guteza imbere itangazamakuru, guharanira ubwisanzure bwaryo no kongerera ubushobozi uru rwego mu Karere.”

Yakomeje avuga ko RMC izagira uruhare mu gushyiraho amategeko n’amabwiriza agenga itangazamakuru muri Afurika, mu buryo bujyanye n’intego za NIMCA, harimo no gushyigikira ubufatanye hagati y’inzego zigenzura itangazamakuru ku mugabane, kugira ngo hasangirwe ubumenyi n’ubunararibonye, hanakemurwe ibibazo bihuriweho.

Mugisha kandi yagaragaje ko RMC izakoresha aya mahirwe mu guteza imbere ubwisanzure n’ubunyamwuga mu itangazamakuru, ndetse no gushyira hamwe serivisi z’itangazamakuru mu bihugu bya EAC, by’umwihariko mu kunoza uburyo amakuru atambuka no kwita ku bwizerwe bw’ayo makuru.

Ati “Mu nama y’ibihugu bya EAC, twemeranyije ko hakenewe guhuza amategeko agenga ikoreshwa rya Artificial Intelligence (AI) mu itangazamakuru.”

Muri iyo nama nyunguranabitekerezo, hanabaye inama Rusange ya mbere ya buri mwaka ya NIMCA. Abayitabiriye bahamije ko ubumenyi mu by’ikoranabuhanga ari ingenzi cyane mu guhangana n’ibibazo bijyanye n’igihe, nk’iyaduka ry’amakuru y’ibihuha, ibinyoma n’ibindi bikoresho bibangamiye sosiyete nyafurika ku mbuga nkoranyambaga.

Abayobozi bagaragaje ko ikibazo kibamo ari ukubura ubumenyi mu by’itangazamakuru rishingiye ku ikoranabuhanga haba mu banyamakuru n’abaturage.

Basabye ko habaho amahugurwa yihariye, ubufatanye n’abashinzwe kugenzura ukuri kw’amakuru, n’ubukangurambaga mu baturage. Abayobozi basabwe ko hashyirwaho amategeko abuza amakabyankuru ariko anubahiriza ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo.

Basabye kandi ko amasomo yo mu mashuri yajya atanga ubumenyi ku itangazamakuru rishingiye ku ikoranabuhanga, hagamijwe kubaka urubyiruko ruzajya rugaragaza imyitwarire iboneye kuri murandasi.

Muri iyo nama, hashyizweho ubuyobozi bushya bwa NIMCA. Kennedy Mambwe, Perezida w’Inama ishinzwe kugenzura itangazamakuru muri Zambia, yatorewe kuyobora NIMCA. Phathiswa Magopeni, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’itangazamakuru muri Afurika y’Epfo, yagizwe Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi. Hatowe kandi intumwa zihagarariye uturere dutandukanye turimo Afurika y’Iburasirazuba, Iburengerazuba, n’Amajyepfo.

Raporo ya World Economic Forum yerekana ko ibihugu bifite urwego rwo hejuru mu bumenyi bw’itangazamakuru rishingiye ku ikoranabuhanga bihura n’ingaruka nke zo gutangaza amakuru y’ibihuha.

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *