Polisi y’u Rwanda igiye gushyiriraho amarerero n’icyumba cy’umukobwa mu bigo byayo

Polisi y’u Rwanda igiye gushyiriraho amarerero n’icyumba cy’umukobwa mu bigo byayo

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yavuze ko Polisi y’u Rwanda igiye gutangiza irerero no gushyiraho icyumba cy’umukobwa mu bigo byayo hirya no hino mu Gihugu.

Ni umwanzuro wamaze gufatwa kandi uteganyijwe gushyirwa mu bikorwa mu gihe cya vuba bitarenze umwaka utaha. Ku ikubitiro bateganya guhera ku cyicaro gikuru cya Polisi, no mu bigo by’amashuri byayo.

ACP Boniface yavuze ko Polisi yafashe mu rwego rwo korohereza ababyeyi bakora uyu mwuga, kugirango barusheho kunoza neza inshingano z’akazi nta nkomyi.

Ati: “ Kugirango akazi kagende neza ku mukobwa cyangwa umudamu muri Polisi hari ibintu by’ibanze akwiriye kubona kugirango bimufashe kumva afite umutekano kandi atuje mu kazi ke”.

Polisi irateganya gushyiraho icyumba cy’umukobwa, aho inyubako zose za Polisi zizajya zubakwa, zizajya zishyirwamo iki cyumba. ACP Boniface avuga ko babishingiye ku kuba iki gitekerezo cyaragarutsweho mu ihuriro ngarukamwaka ry’abagore, ndetse no kwiyongera kw’umubare w’abakobwa muri polisi.

Ati: “ Uyu munsi niba ubona abakobwa benshi muri iki kigo, uhita wumva ko irerero cyangwa icyumwa cy’umukobwa bikenewe.”

Uretse kuba bigaragazwa nk’igitekerezo, ACP Bonicace yanashimangiye ko ari imwe muri Politiki ngari y’igihugu yo gushyigikira umukobwa n’umudamu uri mukazi kugirango akore akazi ke neza.

Mu mwaka ushize wa 2024, umubare w’abapolisi b’abagore wari ugeze hafi ya 24%, ndetse intego ikaba yari ukugera kuri 30%.
Raporo zitandukanye zigaragaza ko abakobwa n’abagore b’aba Polisi bagaragaza ubudasa mu butumwa bw’akazi boherezwamo, ndetse ko umukobwa ashobora kuba ku ruhembe mu kunoza akazi kinyamwuga.

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *