Dr. Justin Nsengiyumva wagizwe Minisitiri w’intebe wa 12 ni muntu ki?!
Nkwijeje kugukorera n’u Rwanda mu guca bugufi n’ubwitange…Nzatanga ibyo nifitemo byose mu kugufasha kugera ku ntego yawe ikomeye kuri iki gihugu.“‘
Ayo ni amagambo ya Dr Justin Nsengiyumva mu butumwa yanditse ku rubuga X ashimira Perezida Paul Kagame waraye amugize Minisitiri w’intebe mushya w’u Rwanda, aho bimaze kuba nk’umuco ku bashyizwe mu myanya n’abayikuwemo gushimira Perezida Kagame kuri urwo rubuga.
Ni na ko Edouard Ngirente yasimbuye wari umaze imyaka umunani kuri uyu mwanya yabigenje yandika kuri urwo rubuga ashima “amahirwe wampaye yo gukorera igihugu cyanjye”…avuga ko ari igika cy’ubuzima bwe “nzagendana iteka mfite ishema”.
Kuva mu Rwanda no kugaruka…
Ubwo yatangazwaga ko yagizwe umukuru wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda mu ntangiriro z’uyu mwaka, hari hashize imyaka irenga 15 atavugwa nyuma y’uko avuye mu Rwanda mu buryo butavugwaho rumwe mu 2008.
Icyo gihe ubwo yari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi mu Ugushyingo (11) 2008 yatawe muri yombi n’urwego rwakoraga iperereza ku byaha rwitwaga Criminal Investigation Department (CID) akekwaho ruswa, yafunzwe igihe kigera ku cyumweru, ntabwo yaburanishijwe.
Mbere y’uriya mwanya muri Minisiteri y’uburezi, Nsengiyumva yari yarabaye Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda.
Amakuru avuga ko avuye mu Rwanda, Nsengiyumva yagiye muri Kenya akiga Master’s mu ishami rya Economic Policy and Management muri University of Nairobi hamwe na ‘degree’ mu ubucuruzi muri Catholic University of Eastern Africa (CUEA) nayo yo muri Kenya, nk’uko bigaragara ku mwirondoro we.

End of podcast promotion
Nsengiyumva, yakomereje amashuri mu Bwongereza aho yigiye impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu bijyanye n’ubukungu muri University of Leicester.
Muri icyo gihugu, yaboneyemo ubwenegihugu, yahakoze imirimo itandukanye mbere yo kugaruka mu Rwanda mu ntangiriro z’uyu mwaka, irimo;
- Inzobere nkuru mu bukungu mu kigo gishinzwe inzira za gariyamoshi n’imihanda muri Minisiteri y’ubwikorezi mu Bwongereza
- Inzobere mu bukungu muri minisiteri y’umurimo na pansiyo muri leta y’Ubwongereza
Umwirondoro we uvuga ko afite ubunararibonye mu bugenzuzi bw’ibigendanye n’ubukungu, politiki za leta, n’imitegekere y’inzego za leta. Inyandiko zimwe zo mu Bwongereza zigaragaza ko Dr Nsengiyumva ubu afite imyaka 54.
Mu mwirondoro we watangajwe na Banki Nkuru y’u Rwanda nyuma y’uko mu kwezi kwa Gashyantare(2) agizwe umuyobozi wayo wungirije, bavuga ko ubwo yari umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’uburezi yayoboye kandi yakoranye n’abandi mu gushyira mu ngiro politike ya leta yo guhindura uburezi bw’u Rwanda bukava mu Gifaransa bujya mu Cyongereza.
Nyuma y’uko avuye muri Ministeri y’uburezi akava no mu Rwanda, yongeye kuvugwa mu ntangiriro z’uyu mwaka ubwo yagirwaga umukuru wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda.
Minisitiri w’intebe wa 12
Minisitiri w’intebe mu Rwanda ni we uba ari umukuru wa guverinoma, ashyirwaho kandi akavanwa ku mirimo na Perezida wa Repubulika, nk’uko abyemererwa n’Itegeko Nshinga.
Kugeza ubu nta mpamvu izwi Perezida Paul Kagame yakuyeho Dr Edouard Ngirente akamusimbuza Dr Nsengiyumva.
Ingingo ya 124 y’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ivuga ko iyo Minisitiri w’Intebe yeguye cyangwa avuyeho ku mpamvu iyo ari yo yose, bituma n’abandi bagize Guverinoma begura.
Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta n’abandi bagize Guverinoma bashyirwaho bitarenze iminsi 15 nyuma y’ishyirwaho rya Minisitiri w’Intebe. Abo, itegeko rivuga ko “bashyirwaho na Perezida wa Repubulika amaze kugisha inama Minisitiri w’Intebe”.
Muri iyo minsi 15 uhereye ubu byitezwe ko hazashyirwaho abagize guverinoma, gusa nta mpinduka nini zitezwe, kereka gutungurana.
Nsengyumva abaye Minisitiri w’intebe wa 12 w’u Rwanda:
- Grégoire Kayibanda : 1961 – 1962
- Sylvestre Nsanzimana :1991 – 1992
- Dismas Nsengiyaremye :1992 – 1993
- Agathe Uwilingiyimana: 1993 – 1994
- Jean Kambanda: Mata(4) – Nyakanga(7) 1994
- Faustin Twagiramungu : 1994 – 1995
- Pierre-Célestin Rwigema : 1995 – 2000
- Bernard Makuza: 2000 – 2011
- Pierre-Damien Habumuremyi : 2011 – 2014
- Anastase Murekezi : 2014 – 2017
- Edouard Ngirente: 2017 – 2025
- Justin Nsengyumva: 2025 –
