Lionel Sentore agiye gutaramira abanyarwanda anamurika alboum ye yise ‘Uwangabiye’

Lionel Sentore agiye gutaramira abanyarwanda anamurika alboum ye yise ‘Uwangabiye’

Ni album azamurikira mu gitaramo kizabera i Kigali ku wa 27 Nyakanga 2025 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, aho azahuriramo n’abarimo Massamba Intore, Ruti Joel, Jules Sentore n’Itorero Ishyaka ry’Intore.

Uyu muhanzi uririmba akanabyina indirimbo z’injyana gakondo, Lionel Sentore, mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa kane, tariki ya 25 Nyakanga 2025, yashimangiye ko yiteguye gushimisha abakunzi be mu ndirimbo ze zisaga 10 zirimo n’iyo yitiriye iyi Alboum yitwa “ Uwangabiye”yamamaye mu 2024 mu bikorwa byo kwamamaza Perezida Paul Kagame.

Iyi album ye ni iya mbere agiye gushyira hanze kuva yatangira umuziki ikaba igizwe n’indirimbo 12. Lionel Sentore avuga ko kwitirira album ye indirimbo ‘Uwangabiye’ bituruka mu kuba yarahinduye amateka ye.

Ati “Ni indirimbo ifite aho yankuye, ndetse n’aho yangejeje, kandi ni indirimbo nkunda, nkeka ko n’Abanyarwanda bayikunze, nkaba mbashimira cyane”.

Abajijwe niba Perezida Paul Kagame yayituye yaba yaramugabiye, yavuze ko usibye na we n’abanyarwanda yarabagabiye bikaba ari byo byatumye akora mu nganzo akamutura iki gisigo.

Ati: “ Yarangabiye cyane! Erega si nanjye njyenyine. Umuntu waduhaye igihugu nk’Abanyarwanda wamunganya iki?! ”.

Ajya mu mizi y’iyi ndirimbo ‘Sentore’ yasobanuye ko indirimbo ‘Uwangabiye’ yakomotse kuri Sekuru Sentore Athanase. Ngo n’ubwo yari yayikoreye ababyeyi be na Sekuru Sentore Athanase, yanayikoreye Perezida Paul Kagame yita ‘Umugoboka Rugamba’.

Zimwe mu ndirimbo yahishuye zigize iyi Alboum ni nka ‘Umukobwa w’abeza’, ‘Teta’, ‘I.U.O.A.E’, ‘Uko bimeze’ yakoranye na Mike Kayihura, ‘Urera’ yakoranye na Elysee, ‘Uwangabiye’ ari na yo yitiriye Album, ‘Hobe’, ‘Mukandori’ yakoranye na Angela, ‘Ntaramanye’, ‘Urukundo’ yakoranye na Boule Mpanya, ‘Yanyuzuye umutima’ ndetse na ‘Haguruka ugende’.

Yavuze ko “Uwangabiye ni yo ndirimbo nagize yakuzwe cyane, gusa nyihimba nayikoze ntekereza ku bantu bangabiye by’umwihariko harimo ababyeyi bambyara, sogokuru Sentore n’Umugoboka rugamba ari we Perezida wacu.”

Uburyo bwo kwinjira bwarateguwe kandi mu buryo bw’umucyo nta kavuyo cyangwa ngo uwaguze itike ye abe yakwicazwa ahadakwiranye n’itike yaguze.

Kwinjira mu gitaramo cya Lionel Sentore ni ibihumbi 10 Frw mu myanya isanzwe, mu gice cya ’Premium’ ni ukwishyura ibihumbi 20 Frw; ni mu gihe mu myanya ya VIP umuntu umwe ari ukwishyura ibihumbi 35 Frw, na ho ku meza ya VIP Table ni ukwishyura ibihumbi 200 Frw. Harimo na ’Corporate Table’ igura ibihumbi 500 Frw.

Biteganyijwe ko imiryango y’ahazabera igitaramo cye izafungurwa guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba, igitaramo nyirizina gitangire Saa Moya z’ijoro.

Kwinjira muri iki gitaramo bisaba gukanda *662*700*1473#

Lionel SENTORE na bamwe mu bo fatanyije gutegura igitaramo cye, bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane.
Kananura ukuriye itsinda riri gutegura igitaramo yavuze ko imyiteguro igeze kure cyane ibintu biri mu buryo bwiza
Umuhanzi Lionel Sentore ari kumwe na bamwe mu bazamufasha mu gitaramo cye barimo umuvandimwe we Jules Sentore

Alboum y’umuhanzi Lionel Sentore, ni iya mbere agiye gushyira ahabona akaba ararikira abakunzi be n’abakunda injyana ya gakondo kuzitabira iki gitaramo

 

 

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *