KIDDO HUB: Aho impano z’abana zivukira zikaguka

KIDDO HUB: Aho impano z’abana zivukira zikaguka

Kigali – Hari aho umwana afata ikaramu akashushanya nk’umunyabugeni, cyangwa akaririmba nk’uwaciye mu ishuri ry’umuziki, ariko ntihagire ubibona. Ibyo ni byo KIDDO HUB yihaye inshingano yo guhindura: gufata izo mpano zifungiranye mu mitima y’abana, ikazivana mu muryango, ikazijyana ku ruhando rukomeye.

 

Uwashinze kandi uyobora KIDDO HUB, MBONYUMUGENZI Theodomir, asanzwe ari umurezi umaze imyaka myinshi abana ari bo isi ye. Yabonye abana baririmba, babyina, bashushanya, bakina ikinamico… ariko ntihagire ubitaho.

“Abenshi twumva ko umwana azatungwa n’ikayi n’ikaramu gusa. Nyamara n’impano ishobora kumutunga, ikamwubakira ejo heza. Iki kigo ni uburyo bwo gufungurira abana ayo mahirwe,” asobanura.

KIDDO HUB yakira abana bose bafite impano, yaba abakobwa n’abahungu, bafite ubumuga cyangwa batabufite. Intego ni ukubaha ubujyanama (mentorship), kubakurikirana no kubahuza n’abashobora kubafasha gukura mu mpano zabo.

“Umwana uzi kuririmba hip hop si ngombwa ko azaba ikirara. Iyo ahawe indangagaciro akiri muto, azakura ari umuhanzi ufite ikinyabupfura kandi ufite akazi keza,” MBONYUMUGENZI ashimangira.

Umunsi wo kumurika impano wageze 

Tariki ya 10 Kanama 2025, KIDDO HUB izamurika ku nshuro ya mbere Kiddo Talents Show. Abana baturutse mu ntara zitandukanye bazahurira i Kigali, berekane ibyo bafite.

“Ubutaha tuzatangira ku rwego rw’intara, abatsinze bazahurire ku rwego rw’igihugu. Twifuza ko umwana ufite impano aho ari hose agira aho ayigaragariza,” Mbonyumugenzi avuga.

Umubyeyi wafashe iya mbere mu guteza imbere impano y’umwana we 

YANKURIJE Ariane, umubyeyi uri muri KIDDO HUB, avuga ko inkuru y’umwana we w’imyaka 10 ari isomo rikomeye.

“Ku myaka 6 namubonyeho impano yo kuririmba ndamushyigikira, nubwo inshuti n’abavandimwe bambwiraga ko ntakwiye. Ubu ariga neza, afite amanota meza n’ikinyabupfura. Ubufasha bwa KIDDO HUB bwamfashe nk’umubyeyi wari wenyine muri uru rugendo,” asobanura.

Avuga ko ikigo KIDDO HUB gifite intego nziza kandi ko gikwiye gushyigikirwa mu bushobozi bwose kuko kugeza ubu nta bufasha bundi gifite haba mu bitekerezo n’amikoro, byose ubu ari ukwishakamo ibisubizo.

Ati: Nk’umubyeyi sinapfa gutanga umwana wanjye ntabanje kureba abo muhaye ngo menye niba ari mu maboko meza, iki kigo n’abayobozi bacyo bafite ibitekerezo byiza cyane bidakwiye gupfukiranwa ahubwo bagaterwa inkunga mu buryo bwose bubaho”

Kuva ku myaka 3 kugeza kuri 15, KIDDO HUB ifunguriye abana amarembo yo kumurika impano zabo. Mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo, ikigo kirakora nk’ikiraro hagati y’inzozi z’umwana n’ahazaza hashobora kuzihindura ukuri.

Iminsi y’igitaramo yageze, abazitabira batasabwa kugura amatike vuba imyanya itarashira
Mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru, abana bagaragaje ko biteguye kwerekana impano zabo nta mususu
MBONYUMUGENZI Theodomir ari kumwe n’abana bibumbiye muri KIDDO HUB, ubwo bari mu kiganiro n’itangazamakuru

Ufitinema Aime Gerard

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui