Dr Bizimungu Casimir wabaye Minisitiri ku ngoma ya Habyarimana n’iy’abatabazi yapfuye

Dr Bizimungu Casimir wabaye Minisitiri ku ngoma ya Habyarimana n’iy’abatabazi yapfuye

Dr. Casmir Bizimungu, wahoze ari Minisitiri w’Ubuzima muri guverinoma ya Juvénal Habyarimana kugeza muri Mata 1994, yitabye Imana aguye muri Ghana aho yari atuye kuva mu 2016.

Bizimungu yitabye Imana ku munsi w;ejo, tariki ya 16 Kanama 2025, ku myaka 74 y’amavuko.

Dr. Casimir Bizimungu yari umuganga w’umwuga ufite impamyabumenyi ya Ph.D, yakuye muri kaminuza zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yabaye Minisitiri mu nzego zitandukanye muri guverinoma ya MRND ya Perezida Juvénal Habyarimana kugeza muri Nyakanga 1994.

Guhera mu 1989 kugeza 1992 yari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, hanyuma kuva ku wa 9 Mata kugeza ku wa 14 Nyakanga 1994, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yabaye Minisitiri w’Ubuzima muri guverinoma y’inzibacyuho.

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwamushinje hamwe n’abandi ba Minisitiri batatu icyaha cyo gucura umugambi wa Jenoside, kuyishishikariza mu ruhame no gukora ibyaha byibasira inyoko muntu.

Bizimungu yatawe muri yombi ku wa 11 Gashyantare 1999 iwe mu rugo i Nairobi muri Kenya, hanyuma ku wa 23 Gashyantare 1999 ashyikirizwa ICTR.

Urubanza rwe rwatangiye kuburanishwa ku wa 6 Ugushyingo 2003 i Arusha muri Tanzaniya, ahaburanishirizwaga n’abandi baminisitiri nka Jérôme Bicamumpaka, Justin Mugenzi (Ubucuruzi), na Prosper Mugiraneza .

Ku wa 30 Nzeri 2011, Dr. Casimir Bizimungu yarekuwe nyuma yo kugirwa umwere ku byaha byose yashinjwaga, aza kujya kuba muri Ghana.

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *