Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo zakiriwe ku mugaragaro

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo zakiriwe ku mugaragaro

Ingabo z’u Rwanda zigize itsinda rya kabiri ryoherejwe mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (Rwanbatt-2), zakiriwe ku mugaragaro n’Umuyobozi w’Ingabo za Loni muri aka gace, Maj Gen Nakul B. Rayamajhi.

Izi ngabo zikiriwe kuri uyu wa mbere, tariki ya 18 Kanama 2025, ubwo zageraga i Malakal muri Leta ya Upper Nile, zirimo abofisiye bakuru ndetse n’abato.

Maj Gen Rayamajhi wabakiriye yashimye byimazeyo abasirikare basimbuwe, avuga ko bagaragaje ubunyamwuga, ubwitange n’ubushishozi mu bikorwa byo kurinda abasivili no kubungabunga amahoro mu gace ka Malakal.

Lt Col Robert Rwagihungu, Umuyobozi w’iri tsinda rya Rwanbatt-2, yahaye Maj Gen Rayamajhi ishusho rusange y’imyiteguro na gahunda y’ibikorwa bafite mu bice bashinzwe.

Ndetse bagaragaza ko biteguye neza gukomeza inshingano zo kubungabunga mu buryo bw’umwuga.

Nyuma yo gusobanurirwa uko iri tsinda riteguye, Maj Gen Rayamajhi yaganirije aba basirikare, abasaba gukomeza indangagaciro z’umuco ziranga ingabo z’u Rwanda zirimo ikinyabupfura, ubunyamwuga n’ubunyangamugayo.

Ati “Imyitwarire yanyu n’uburyo mukora inshingano zanyu ntabwo bigaragaza RDF gusa, ahubwo binagaragaza isura ya Loni mu maso y’abaturage n’Isi yose. Niyo mpamvu mukwiye gukorera hamwe, mukaba maso kandi mukagira umuhate wo kurangiza neza ubutumwa mwahawe.”

Rwanbatt-2 ifite inshingano zo kurinda abaturage gukora ibikorwa by’ubutabazi, ndetse n’ibindi bikorwa bifitiye abaturage akamaro mu gace ka Sector North.

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *