M23 yarahiye ko itazasubira i Doha kuko amahame yose atubahirijwe

M23 yarahiye ko itazasubira i Doha kuko amahame yose atubahirijwe

Umutwe w’inyeshyamba wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo uvuga ko utazasubira mu biganiro by’amahoro by’i Doha muri Qatar keretse amahame yo kurangiza intambara yubahirijwe byuzuye, igisirikare cya Congo kivuga ko ibyo bidahwitse.

Mu itangazo yasohoye ku cyumweru, leta ya DRC yashimangiye ko ishyigikiye “ibiganiro byubaka bijyanye n’itangazo ry’amahame” yashyizweho umukono i Doha mu kwezi gushize, agamije kurangiza intambara yongeye kubura kuva mu mpera y’umwaka wa 2021 mu burasirazuba bwa DRC, bukungahaye ku mabuye y’agaciro.

Yongeyeho ko ikomeye ku iyubahirizwa ry’ubusugire bw’igihugu no kutavogerwa kw’ubutaka bwayo, nkuko bikubiye mu itegekonshinga, no kugarura amahoro arambye no “kuruhura umubabaro abaturage ba Congo, by’umwihariko mu burasirazuba bw’igihugu”.

Mbere, byari byitezwe ko impande zombi zigera ku masezerano y’amahoro bitarenze ku itariki ya 17 y’uku kwezi kwa Kanama (8), nkuko inyandiko y’ayo mahame ibivuga.

Ariko umuvugizi wa M23 Lawrence Kanyuka yabwiye BBC News Gahuzamiryango mu kiganiro kuri telefone mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere ko intumwa z’uyu mutwe zitari muri Qatar, ati: “Ntituri i Doha ariko turashaka ko amahame ashyirwa mu ngiro mu buryo bwuzuye.”

Yashinje uruhande rwa leta kutubahiriza ingingo zirimo n’iy'”agahenge gahoraho” ikubiye muri ayo mahame rugakomeza kugaba ibitero kuri M23. Yagize ati: “Kinshasa ntishaka amahoro.”

Yongeyeho ko M23 yubahirije ibyo isabwa ku “kubaka icyizere” hagati y’impande zombi, ashinja Kinshasa kutubahiriza ibyo isabwa muri ayo mahame birimo n’ingamba zo kubaka icyizere.

Abajijwe niba azi igihe M23 izasubirira mu biganiro by’i Doha, Kanyuka yagize ati: “Nta gihe dufite [tuzabyitabiriraho]. Byose biraterwa na Kinshasa.”

BBC News Gahuzamiryango yasabye umuvugizi w’ingabo za DRC (FARDC) Jenerali Majoro Sylvain Ekenge kugira icyo avuga kuri ibyo birego bya M23, ati: “Twamaze gusubiza kuri ibi bintu bidahwitse.”

Nuko ayiha itangazo rya FARDC ryo ku itariki ya 12 y’uku kwezi riburira ko AFC/M23 ishaka intambara ndetse ko yari irimo kugaba ibitero byinshi “hafi buri munsi” ku birindiro bya FARDC mu ntara ya Kivu ya Ruguru na Kivu y’Epfo.

Itangazo rya FARDC rigira riti: “Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo zamaganye uku kurenga kugambiriwe kandi kugaragara ku masezerano y’amahoro ya Washington no ku itangazo ry’amahame rya DOHA…”

Ryongeraho ko FARDC ifite “uburenganzira bwo gusubiza mu buryo bukwiye ku bushotoranyi bwose bw’uru rugaga rumenyereye kurenga ku masezerano no kwisubiraho ku ijambo”.

Umutwe w’inyeshyamba wa M23 ushinjwa gufashwa n’u Rwanda, ikirego u Rwanda ruhakana. Uyu mutwe ugenzura ibice byinshi byo mu burasirazuba bwa DRC, birimo n’imijyi ya Goma na Bukavu.

Mbere, Kanyuka yatangaje ku rubuga nkoranyambaga X ko M23 ishyigikiye byimazeyo gahunda y’amahoro y’i Doha, ariko ko “ishyirwa mu ngiro ryuzuye ry’itangazo ry’amahame rizatuma habaho icyiciro gikurikiyeho cy’ibiganiro, kigomba kuziga ku mpamvu-muzi z’intambara”.

Yavuze ko “gishobora kugeza ku masezerano rusange y’amahoro kandi arambye”.

Hagati aho, ku cyumweru ibiro ntaramakuru AFP byasubiyemo amagambo y’umutegetsi wo muri Qatar bitatangaje izina, avuga ko Qatar yahaye Kinshasa na M23 umushinga w’amasezerano y’amahoro, mbere yuko ibiganiro bisubukurwa mu minsi iri imbere.

Ikarita igaragaza gutera intambwe kwa M23 mu burasirazuba bwa DR Congo, kugeza ku itariki ya 15/8/2025

Ku itariki ya 19 Nyakanga (7), ku buhuza bwa Qatar, impande zombi zashyize umukono ku mahame yo kurangiza intambara.

Muri ayo mahame, akubiye mu ngingo nkuru zirindwi, impande zombi mu byo ziyemeje harimo “agahenge gahoraho”, hirindwa ibitero byo mu kirere, ku butaka cyangwa mu mazi cyangwa ikindi gikorwa cyose cyo kudurumbanya, no kureka itangazwa ry’icengezamatwara ry’urwango cyangwa rikangurira gukora urugomo.

Impande zombi zanemeye ko “isubizwaho ryuzuye ry’ubutegetsi bwa Leta ku butaka bwose bw’igihugu ni inkingi y’ibanze y’amasezerano y’amahoro”.

Gusa nyuma y’isinywa ry’ayo mahame mu kwezi gushize, hagaragaye kutavuga rumwe hagati ya Kinshasa na M23 ku bijyanye no kuva mu burasirazuba bwa DRC.

Icyo gihe umuvugizi wa leta ya DRC Patrick Muyaya yavuze ko ayo mahame y’i Doha azirikana “imorongo itukura” [“ntarengwa”] Kinshasa yakomeje gushimangira, irimo nko “kuva kutaganirwaho kwa AFC/M23 mu bice yafashe”.

Ariko umukuru wa AFC/M23 Bertrand Bisimwa yavuze ko aya mahame mu byo ateganya harimo “gusubizaho ubutegetsi bwa leta ku butaka bwose bw’igihugu: ntibivuze kuvana [ingabo] ahubwo [bivuze] uburyo bwo guha ubushobozi Leta igashobora kuzuza inshingano zayo”.

Massad Boulos, umujyanama mukuru kuri Afurika wa Perezida w’Amerika Donald Trump, yavuze ko icyitezwe kugerwaho “nta gushidikanya ni isubizwaho ry’ubutegetsi bwa Leta ku butaka bwayo bwose, kandi ibyo ni ibintu bisanzwe ku gihugu icyo ari cyo cyose…”

Ibi biganiro bya Doha biri mu rwego rw’amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na DRC yasinywe ku itariki ya 27 Kamena (6) uyu mwaka, i Washington muri Amerika.

Ayo masezerano y’amahoro ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi bashyizeho umukono muri Kamena uyu mwaka, ashingiye ahanini ku ngingo zijyanye no guhagarika imirwano no kutavogera ubusugire bw’ibihugu byombi, guhagarika/kuvana (ingabo) mu bikorwa (ingingo ireba u Rwanda), no kurandura umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ukorera muri DRC.

Muri ayo masezerano u Rwanda na DRC byaniyemeje gushyigikira ibiganiro bikomeje hagati y’ubutegetsi bwa Kinshasa n’umutwe wa AFC/M23 biyobowe na leta ya Qatar hamwe n'”ibikorwa byo kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe imitwe yitwaje intwaro itari iya leta”.

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *