Umuhanzi Kajda Nin yashyize umucyo ku byo yavugiye mu muhango wo kwita amazina abana b’ingagi

Umuhanzi Kajda Nin yashyize umucyo ku byo yavugiye mu muhango wo kwita amazina abana b’ingagi

Kadja Nin yasubije abarakajwe n’uko yahisemo u Rwanda hakaba amasaziro ye.

Khadja Nin wavutse akanakurira i Burundi, ubwo yari mu birori byo #kwitaizina20 yavuze ko yahisemo ko mu Rwanda hahinduka mu rugo by’iteka ryose aho yise ingagi izina rya “Garuka”

Nyuma y’ibi birori benshi mu Barundi bakarakajwe nibyo uyu mubyeyi yavuze gusa nawe yahise a abasubiza ababwira ko afite ubwigenge yavukanye bwo gukora icyo ashaka.

Yabigarutseho mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Instagram, aho yagaragaje ko yavukiye mu Burundi ariko ntagire amahirwe yo kuhaba igihe kinini bitewe n’ibibazo bitandukanye.

Yanditse agira ati “Bisa n’aho kuva ejo, hari amajwi yatangiye kuvuga ku cyemezo cyanjye cyo kurangiriza ubuzima bwanjye mu mahoro mu Rwanda. Ese koko u Rwanda ni rwo kibazo? Navuye mu Burundi mu myaka 50 ishize nari nkiri muto mfite imyaka 16 gusa!’’

“Nyuma nabaye mu Bubiligi hafi imyaka 20, hanyuma mba mu Bwami bwa Monaco hafi imyaka 30, utibagiwe imyaka 10 nagiye mara mu nzu nari ntunze mu mudugudu wo hagati mu gihugu cya Mali. Icyo gihe nta wigeze abyitaho. None se kuki noneho ubu?’’

“Nagendanaga igihugu cyanjye muri njye, nta gucogora. Nacyerekanye ku Isi yose n’agaciro gakomeye, kandi nkirwanirira nshyizemo imbaraga zanjye zose. Ubu mfite imyaka 66, imyaka umuntu aba ashaka gutuza no kugira amahoro. Ndabikwiriye.”

Yabwiye abamuciriye urubanza kwicara bagatekereza icyabateza imbere, kikanateza imbere igihugu cyabo cy’u Burundi cg aho bakomoka aho guhora mu magambo.

Kadja Nin ubwo yari mu muhango wo kwita amazina abana b’ingagi yavuze ko ari Umurundikazi ariko yahisemo kuzaza Ida mu Rwanda bituma Abarundi bamukurikiza amagambo menshi atari meza kndi ari amahitamo ye

 

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *