Lt Gen Innocent Kabandana witabye Imana yari muntu ki?

Lt Gen Innocent Kabandana witabye Imana yari muntu ki?

Ingabo z’u Rwanda (RDF) zatangaje ko Liyetona Jenerali (Lt Gen) Innocent Kabandana yapfuye ku cyumweru mu bitaro bya gisirikare by’i Kanombe mu mujyi wa Kigali, azize urupfu rusanzwe.

RDF ivuga ko yifatanyije n’umuryango we kandi ko iwihanganishije “muri iki gihe kigoye”.

None Lt Gen Kabandana yari muntu ki?

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yari yamuzamuye kuri iryo peti ku itariki ya 26 Nzeri (9) mu mwaka wa 2022, ubwo yari akubutse muri Mozambique kuyobora abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda bari mu bikorwa byo kurwanya intagondwa zigometse ku butegetsi mu ntara ya Cabo Delgado, mu majyaruguru y’icyo gihugu.

Bafatanyije n’ingabo za Mozambique, bashoboye guhashya izo ntagondwa mu duce zari zarafashe, nko mu turere twa Palma na Mocimboa da Praia two muri iyo ntara.

Amakuru yo mu bitangazamakuru byo mu Rwanda avuga ko Lt Gen Kabandana yari afite impamyabumenyi yo ku rwego rwa ‘master’s’ mu kuyobora ubucuruzi (MBA) yakuye kuri Kaminuza ya Oklahoma Christian University muri Amerika.

Ni umwe mu bari bari mu nyeshyamba za RPA/RPF batangiranye n’urugamba rwiswe urwo kubohora igihugu rwo guhera mu Kwakira (10) mu 1990, rwarangiye zifashe ubutegetsi muri Nyakanga (7) mu 1994, nyuma ya jenoside yabaye mu Rwanda muri uwo mwaka yakozwe n’Abahutu b’intagondwa yiciwemo Abatutsi n’Abahutu batari bashyigikiye ubwicanyi bose hamwe bagera ku 800,000.

Lt Gen Kabandana ni n’umwe mu basirikare bakuru bahoze muri RPA bashinjwa ubwicanyi bwibasiye Abahutu mu nzira yagejeje RPF ku butegetsi. Ashinjwa kuba umwe mu bari inyuma y’iyicwa ry’abihayimana ba Kiliziya Gatolika i Gakurazo hafi y’i Kabgayi, barimo abasenyeri n’abapadiri, muri Kamena (6) mu 1994. Icyo gihe yari afite ipeti rya Liyetona.

RPF yakomeje kuvuga ko itigeze igira gahunda y’imikorere igamije kwica Abahutu ndetse ko hacyeya byabaye abari abarwanyi bayo bakihorera, babikoze ku giti cyabo kandi ko babihaniwe.

Lt Gen Kabandana yahoze ari umuyobozi w’ishuri rikuru rya gisirikare rya Gako riri mu karere ka Bugesera, mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’u Rwanda. Yanabaye umugaba mukuru wungirije w’inkeragutabara (Rwanda Reserve Force).

Mu mahanga, yabaye umuyobozi wungirije w’ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS).

Yabaye ushinzwe ibya gisirikare (military attaché) muri ambasade y’u Rwanda i Washington DC muri Amerika.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika Mathilde Mukantabana ni umwe mu bagarutse ku buzima bwa Lt Gen Kabandana, mu butumwa yatangaje ku rubuga nkorambaaga X buherekejwe n’amafoto bari kumwe.

Yavuze ko mu minsi ye ya mbere nk’ambasaderi, kuri we Lt Gen Kabandana yari “arenze kuba uwo dukorana yari umufatanyabikorwa w’umwizerwa n’umuntu [w’inararibonye] wo kureberaho niba ibiteganyijwe byashoboka.”

Asize umugore n’abana bane.

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *