Nyarugenge: Umwe mu bitwaje imihoro bahohotera umugore yatawe muri yombi

Nyarugenge: Umwe mu bitwaje imihoro bahohotera umugore yatawe muri yombi

Polisi y’Igihugu, yatangaje ko yafashe umuntu umwe mu bantu batatu batatu bagaragaye mu mashusho, bakubita , bakanakomeretsa umugore.

Ubu bugizi bwa nabi bwabaye mu ijoro ryo kuwa 11 Nzeri 2025, bubera mu Murenge wa Nyarugenge,Akagari ka Rwampara.

Amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga zirimo na X , yerekana aba basore batatu bambaye amakoti maremare , bafite imihoro, baryamishije umugore uri mu kigeri cy’imyaka 25, bamukubitisha iyo mihoro.

Ku rubuga rwa X, Polisi yatangaje ko kugeza ubu umuntu umwe muri batatu bakekwaho ubwo bugizi bwa nabi yamaze gufatwa.

Yagize iti ” Turabamenyesha ko umwe mubagaragaye mu mashusho aho abantu batatu bakoreraga umuturage igikorwa cy’ubugome yafashwe. Gushakisha abandi babiri barihamwe birakomeje.”

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali,CIP Gahonzire Wellars, yabwiye Umunota ko ibikorwa byo gushakisha abo bagizi ba nabi bigikomeje

Yongeraho ko umugore wakomerekejwe yamaze kuva mu Bitaro, ubu ari kwitabwaho mu rugo .

Umwe mu bahohoteye umugore bitwaje imihiro yafashwe

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *