Umusirikare wa RDF yatawe muri yombi n’igipolisi cy’UBurundi
Igisirikare cy’u Rwanda,RDF , cyatangaje ko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Nzeri 2025,igipolisi cy’Uburundi, cyataye muri yombi umusirikare w’u Rwanda witwa Sgt Sadiki Emmanuel , usanzwe ari umushoferi mu ngabo z’u Rwanda.
Itangazo rya RDF rivuga ko yarenze umupaka uhuza ibihugu byombi wa Gasenyi-Nemba mu buryo butamuturutseho agahita afatwa n’igipolisi cy’u Burundi.
Uyu musirikare kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kirundo muri komine ya Busoni, mu ntara ya Butanyera.
https://x.com/rwandamod/status/1970895880875278632?s=46&t=7DvGSmhscCykadq6l76m9g
RDF yasabye leta y’Uburundi kurekura umusirikare w’u Rwanda ifunze.
Igira iti “RDF iricuza ku bw’iki kibazo cyabaye ku mupaka kandi ko haza gufatwa ingamba binyuze mu nzira ya Diporomasi n’Uburundi kugira ngo uyu musirikare asubizwe mu gihugu .”
Umubano w’u Rwanda n’Uburundi umaze igihe urimo agatotsi kuva Perezida Ndayishimiye Evaliste yajya ku butegetsi.
