AbanyaKigali bakuriweho umuganda rusange basabwa kuzaza gufana amagare

AbanyaKigali bakuriweho umuganda rusange basabwa kuzaza gufana amagare

Umujyi wa Kigali watangaje ko ku wa Gatandatu tariki ya 27 Nzeri 2025 nta muganda rusange uzaba mu Mujyi wa Kigali, hagamijwe gukomeza gushyigikira shampiyona y’Isi y’Amagare.

Ni mu itangazo ryashyizwe hanze ku mugoroba wo kuwa gatanu tariki ya 26 Nzeri 2025.

Iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo guha abaturage n’abashyitsi bose amahirwe yo gukomeza kwitabira iri rushanwa.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko ahandi mu Ntara zose, abaturage bazakora Umuganda aho bazakora ibikorwa byateguwe n’Inzego z’lbanze bijyanye no gutegura imyobo izaterwamo ibiti ndetse no gushaka ingemwe zo gutera.

Umujyi wa Kigali ushimira abaturage uburyo bakomeje gushyigikira iri rushanwa mu minsi rimaze.

Uti “Turashimira abatuye Kigali uburyo mukomeje gufana amagare, tunabashishikariza gukomeza kwitabira kugeza ku munsi wa nyuma”.

Umujyi wa Kigali wibukije abanyamujyi ko bakwiye gukurikira amabwiriza ya Polisi y’u Rwanda ku bijyanye n’imikoreshereze y’imihanda, kugira ngo bashobore gutegura gahunda zabo no kubona aho banyura bajya gufana.

Shampiyona y’isi y’Amagare igeze ku munsi wa 7 ubanziriza uwa nyuma.

Abaturage bakomeje kugaragaza ibyihsimo byo kuba u Rwanda ruri kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare, itari irushanwa gusa, ahubwo n’isura nshya y’u Rwanda ku Isi yose.

Irushunwa ry’amagare ry’isi riri kubera mu mujyi wa Kigali ryatumye umuganda rusange uba mu mpera z’ukwezi usubikwa

 

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *