Sport rusange n’isuzuma ry’ubuzima byabaye umusingi wo kurwanya indwara z’umutima i Rubavu
Ubu bukangurambaga bwo kurwanya indwara z’umutima, kuri iki cyumweru tariki ya 28 Nzeri 2025, mu gitondo cya kare bwabimburiwe na Sport rusange izenguruka Umujyi wa Rubavu ikagera ku busitani buri hafi y’ikiyaga cya Kivu kiri mu Murenge wa Gisenyi; ahakomereje ibikorwa byo gupima umuvuduko w’amaraso, isukari iri mu mubiri, n’ibindi byose bifitanye isano n.indwara z’umutima.
Bamwe mu bitabiriye iyi Sport n’ubukangurambaga banejenwejwe no gupimwa nta kiguzi bamemya uko bahagaze. Nyiramariza Odette ni umuturage wa Rubavu, aganira n’itangazamakuru yagarutse ku kamaro ko kwipisha.
Ati: “ Naripimishije basanga mfite isukari nyishi bantegeka kwita ku mirire yanjye no gukora Sports, nabikoze nk’uko bantegetse nyuma nongeye kwisuzumisha basanga ya sukari yanjye yarashize mpita mbigira umuco, ni nayo mpamvu uyu munsi naje kwifatanya n’abandi ndetse nongera no kwipimisha bakaba basanze umuvuduko wanjye uri hejuru ngomba gukomeza ingamba nafashe zo kwirinda”.

Nyirahabima Liberata ufite imyaka 40 y’amavuko ni umuturage mu Murenge wa Rubavu, Akarere ka Rubavu, avuga ko yamenye ko afite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso ariko ntiyiyitaho uko bikwioye bimuviramo kurwara z’umutima ariko kuva icyo gihe yatangiye kwiyitaho, akurikiza inama z’abaganga ari nako afata imiti, akaba yishimira ko kugeza ubu buzima bwe buhagaze neza.
Ati: “ Natangiye gukora imyitozongororamubiri ibiro byanjye biragabanuka, ntangira kugabanya amavuta, umunyu, isukari nyinshi, umuvuduko utangira kugabanuka, ubu mpagaze neza nta kibazo kuko namaze no kwipimisha basanga mpagaze neza”.
Akamaro ko kwipimisha ukamenya aho uhagaze kandi bishimangirwa na Mushi Erneste nawe utuye muri aka Karere, aho avuga ko “ Kwipimisha biba ari ngombwa kugirango umuntu amenye aho ubuzima bwe buhagaze, urebye ni icyo kibanze gituma mfata iya mbere kugirango nanjye menye uko mpagaze!”
“ Impungenge ntiwareka kuzigira kuko umuntu aba yaragiye afata ibintu byinshi bitandukanye, bigatuma umuntu afata ingamba cyane zo kwipimisha ukimenya kuko uko bucyeye n’uko bwije ubuzima bugenda buhinduka”.
Mu cyumweru ‘RBC’ imaze ipima indwara z’umutima mu Karere ka Rubavu , 7 % by’abarenga 1000 bapimwe basanganywe indwara z’umutima, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima , RBC, kikaburira abanyarwanda kwirinda izi ndwara cyane ko zinaza ku isonga mu guhitana abatri bake ku isi .

Dr Ntaganda Evaliste, umukozi wa RBC ati: “ Indwara z’umutima nizo ziganje mu kwica abantu kurusha izindi ku isi. Mu Rwanda naho tubona ishusho atari nziza kuko ari zo zitera abantu kujya kwa muganga cyane, zikabatera gutinda yo cyane , zikanatuma bapfa cyane ugereranyije n’izindi ndwara”.
Ubushakashatsi bwakozwe na RBC ku rwego rw’igihugu bwagaragaje ko mu Banyarwanda bari hagati y’imyaka 18 na 69 y’amavuko bafite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso, umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Murindwa Prosper ashingiye ku bukana bw’izi ndwara akavuga ko nk’Akarere hari icyo bari gukora cyafasha abaturage kwirinda.

Ati: “ twashyizeho gahunda ya sport rusange nibura rimwe mu kwezi kandi ikitabirwa n’abaturage benshi, mu cyumweru cya 3 cy’ukwezi igakorererwa mu Mirenge yose igize Akarere ka Rubavu, tukanashyiraho ubukangurambaga bukorwa bushingiye ku byiciro abaturage bahuriramo ari benshi dutanga ubutumwa ngo abaturage birinde kunywa inzoga nyinshi cg kuzireka, kuruhuka n’ibindi”.
Ubutumwa bwatanzwe kuri uyu mwaka bukaba bwaragiraga buti ” Bungabunga ubuzima bw’umutima wawe”
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita k’Ubuzima (OMS) rigaragaza ko indwara zitandura zikomeje kuba intandaro y’imfu nyinshi kuko zihariye 70 % y’impfu zose kandi indwara z’umutima akaba ari zo ziganje.





