Bugesera: Imiryango igera kuri 96 yari ituye mu kirwa cya Sharita ishonje ihishiwe

Bugesera: Imiryango igera kuri 96 yari ituye mu kirwa cya Sharita ishonje ihishiwe

Bamwe mu baturage bari batuye mu birwa bya Mazane na Sharita mu Karere ka Bugesera amaze kwimurwa, hasigara imiryango igera kuri 96. Ubu hatangiye kubakwa imidugudu mishya izimukiramo iyo miryango k’ubufatanye bw’Akarere n’abafatanyabikorwa bako.

Ni ibyagarutsweho mu nama nyunguranabitekerezo yabaye kuri uyu wa gatanu, tariki ya 3 Ukwakira 2025, ihuriwemo n’ubuyobozi bw’Akarere ndetse n’Urugaga rw’abikorera (PSF), iyi nama ikaba yari igamije kunoza imikorere n’imikoranire biganisha ku iterambere rirambye ry’Akarere no kuzamura imibereho myiza y’abaturage, ikaba yari ifite insanganyamatsiko igira iti: Twimakaze Ubumwe n’ubudaheranwa”.

Ni inama yabayemo igikorwa cyo gusinyana amasezerano y’imikoranire hagati y’inzego z’ibanze na PSF nyuma yo gusinyirwa ku rwego rw’Intara na ba Meya b’uturere mu rwego rwo kwegereza ubuyobozi abaturage hatekerezwa ko amasezerano yasinyirwa mu zego z’Imirenge.

Asiimwe Joana ni umuyobozi wa PSF ku rwego rw’Akarere, asobanura iby’iki gikorwa yavuze ko “kigamije kunoza imikoranire noneho yanditse kuko n’ubusanzwe dukorana neza ariko tubiha umurongo, tukiha umukoro tukavuga ngo dusinyanye amasezerano y’ibi n’ibi kandi tuzabikore neza tujye tunigenzura, ese iki twakigezeho? Ni izihe mbogamizi twahuye nazo? Twakora iki se kugirango kigerweho?”.

Mu byagaragajwe muri iyi nama ikiza ku isonga mu bikorwa by’indashyikirwa PSF yashyizemo ukuboko, ni cyo kubakira abaturage bimuwe mu kirwa cya Sharita bagakurwa mu manegeka. Ni gikorwa cyatangijwe n’urugaga rw’abikorera; uyu muyobozi ashimangira iby’iki gikorwa yavuze ko nka PSF yafashe iya mbere, banishakamo amafaranga yo kugitangiza.

Ati: “ Komite ishinzwe kiriya gikorwa cyo kwimura abaturage bakiri mu kirwa Sharita, ni abikorera; nitwe twagitangije kuko hari amafaranga twishatsemo turayakusanya, turagitangiza ndetse nitwe tukiyoboye dufatanyije n’Akarere.

izi nzu zizatangwa zifite ibikoresho by’ibanze birimo intebe, ibitanda n’ibindi bikenerwa mu rugo, ndetse imiryango izahabwa n’ibyo kurya byibanze mu gihe cy’amezi atandatu kugirango ifashwe mu buryo bwihuse.

biteganyijwe ko umushinga wose uzatwara amafaranga y’uRwanda Miliyoni 715,562,612 azatangwa ku bufatanye bw’Akarere n’abafatanyabikorwa bako.

Ubusanzwe mu Karere ka Bugesera habarizwagamo ibirwa bibiri byari bituwe n’abaturage batari bacye, ari byo Mazane na Sharita. Kuri ubu, ikirwa cya Mazane nta muturage ukihatuye, mu gihe icya Sharita abarimo bategerejwe kwimurwa muri uyu mwaka w’ingengo y’imari. Biteganyijwe ko hazubakwa amazu 48 yo mu bwoko bw’umudugudu umaze kumenyerwa aho imiryango 2 iba mu nzu imwe bizwi nka 2 in 1, umushinga ukaba urimbanyije kuko ahazubakwa hamaze gusizwa bakaba bageze kuri foundation y’amazu, kikaba ari igikorwa kizatwara amafaranga y’uRwanda angana na Miliyoni 718.

Mu ijambo rye bwana Rubingisa Pudence, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba wamurikiwe iyi Mihigo, yashimye imikoranire myiza y’Akarere n’Urugaga rw’abikorera ashimangira ko ubwo bufatanye buri mu bizamura ubukungu bw’igihugu kugeza ubu buhagaze neza.

Ati: “ Leta y’uRwanda yimakaje umuco wo gushyira imbere uwikorera ariko kandi akaba ari n’inzego zifatanya na Leta muri gahunda zose kuko mpereye ku bipimo bifatika urebye k’ubukungu bw’igihugu cyacu buniyongera cyane, ukareba ku musaruro mbumbe nka DGP ibiwugize bituma tunakomeza gutera imbere byinshi bigirwamo uruhare n’abikorera”.

Urugaga rw’abikorera rufite uruhare runini cyane mu bikorwa by’iterambere ry’Akarere ka Bugesera kuko kugeza ubu bafite inganda zigera kuri 68, amahoteli 6, amakoperative 208 akora neza, ibigo by’imari 12, amashuri, n’isoko rishyashya ry’abishyize hamwe aho rigeze kuri 70% rimaze gutwara amafaranga y’uRwanda angana na Miliyari 32.

Ubuyobozi bw’urugaga rw’abikorera buvuga ko imihigo yose bahize bayihiguye n’ubwo biba bitoroshye kuko aka Karere kari mu iterambere ryihuta cyane kugendana naryo bigasaba gusya batanzitse kugirango bagendane naryo, bakavuga ko batindijwe gusa n’isinywa ry’igishushanyombonera cy’Akarere imihigo igakomeza, bakajya mu ngamba nk’uko babyiyemeje.

Amafoto: 

Ibikorwa byo kubaka imidugudu y’abaturage bazimurwa mu kirwa cya Sharita irarimbanyije

Hasinywe amasezerano y’imikoranire hagati y’abakuriye PSF mu Mirenge yose igize Akarere ka Bugesera na ba Gitifu bayo

Meya w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard

Hatanzwe ibihembo ku bafatanyabikorwa b’Akarere ka Bugesera

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *