Kigali: Amatora y’abakora ibikomoka ku ruhu yasubitswe ku munota wa nyuma
Mu ijambo rye, Bwana Twahirwa yavuze ko amatora yasubitswe ku izina rya Minisiteri y’Ubucuruzi, nyuma yo kugisha inama inzego bireba. Yasobanuye ko impamvu nyamukuru ari uko nta mushinga w’intego (manifesto) wemejwe wo kuyobora ihuriro wari waboneka, bityo bigatuma amatora adashobora gukomeza.

Yagize ati: “Hazategurwa ingengo y’imari nshya kugira ngo amatora asubukure. Turashimira Banki Nyafurika ku bufasha yatanze mu guteza imbere uru rwego.”
Abari bitabiriye inama batangaje ko batunguwe n’icyo cyemezo, bavuga ko bamaze ukwezi bitegura ayo matora ndetse bari bamaze iminsi itanu mu mahugurwa, nyamara ntibahabwe manifesto nk’uko byari biteganyijwe. Bagaragaje impungenge ku micungire y’amafaranga y’inkunga, bavuga ko ayo mafaranga yagombye kuba yarashowe mu bikoresho biteza imbere urwego aho gukoreshwa mu gusubika ibikorwa byari byarateguwe igihe kirekire.
Bamwe mu banyamuryango ba RLVCA na RAPROLEP bavuganye n’itangazamakuru bavuze ko batishimiye icyemezo cyo gusubika amatora, bavuga ko bari bakwiye kubimenyeshwa hakiri kare kuko imyiteguro yabateye guhagarika indi mirimo.
Umwe yagize ati: “Kuba amatora atabaye uyu munsi ni igihombo ku banyamuryango, kuko kugira ngo umuntu yitabire yagombaga gukora ibitambo byinshi. Twaturutse mu ntara zitandukanye, none igihe bazatangaza indi tariki tuzongera dusubire hano. Urebye si inzira yoroshye, kandi isaba byinshi.”
Undi yongeyeho ati: “Mu by’ukuri, ibiri kuba ni akajagari kaduteye isura mbi. Leta ikwiye kwinjiramo. Niba hari abo bashaka gushyira imbere ngo batuyobore, twe tubona bidashoboka, cyane cyane ko hari ihuriro ribaho ku mpapuro gusa ritagira ibikorwa bifatika.”
Ibi bibaye nyuma y’uko amatora yari yabaye ku wa 22 Mata 2025 na yo yasubitswe ku mpamvu zitamenyekanye. Ibi bisobanuye ko ari ubwa kabiri amatora ategurwa agasubikwa, ibintu bamwe mu banyamuryango bavuga ko bigaragaza imicungire mibi n’ubuyobozi budafite icyerekezo.
Uru rwego rwahawe inkunga ya miliyari 1.5 z’amafaranga y’u Rwanda binyuze mu bufatanye hagati ya Leta y’u Rwanda na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB), hagamijwe guteza imbere urwego rw’uruhu no kongerera agaciro uruhu rw’u Rwanda rwamaze gushimwa ku rwego mpuzamahanga.
Icyizere cyari cyongeye kubyuka nyuma y’uko Perezida Paul Kagame, ku wa 30 Mata 2022, yatangaje ko ibihugu byo hanze byamubwiye ko uruhu rw’u Rwanda ruri mu nziza cyane ku isi, maze yibaza ati: “Ni iki kibura ngo ruzamuke koko?”
Kuri ubu, ikilo cy’uruhu kigura hagati ya 100 na 200 Frw, mu gihe inyama zigura hejuru ya 8,000 Frw ku kilo, bigaragaza ikibazo cy’uko urwego rw’uruhu rutitaweho uko bikwiye ndetse n’ubuyobozi budafite imiterere isobanutse.
Abakorera muri uru rwego barasaba ko hakorwa ubugenzuzi buhamye ku ikoreshwa ry’amafaranga yahawe uru rwego, ndetse hakabaho ubuyobozi bufite inshingano zigaragara kugira ngo barebe inyungu zabo no kurinda ko uruhu rw’u Rwanda rwakomeza guta agaciro ku isoko mpuzamahanga.



