FIFA yihanije Rayon Sports: Ibihano bikomeye nyuma y’amakosa ya Perezida Twagirayezu Thadeo

FIFA yihanije Rayon Sports: Ibihano bikomeye nyuma y’amakosa ya Perezida Twagirayezu Thadeo

Nyuma y’uko umutoza w’Umunyabrazil Robérthinho yirukanywe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ryafatiye ikipe ya Rayon Sports ibihano bikakaye birimo gutanga miliyoni mirongo itatu z’amafaranga y’u Rwanda. Ibi bibaye mu gihe ubuyobozi bwa Perezida Twagirayezu Thadeo bukomeje gushyirwa mu majwi kubera imyitwarire n’imyanzuro idahwitse isiga ikipe mu gihirahiro.

Ikipe ya Rayon Sports yongeye kwisanga mu bibazo bishingiye ku mikorere y’ubuyobozi bwayo, nyuma y’uko FIFA ishinze urutare rw’ibihano ku makosa yakozwe n’umuyobozi wayo, Twagirayezu Thadeo.

Ibi byatangiye ubwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwaguraga umutoza w’Umunyabrazil, Robérthinho, bumusinyisha amasezerano yo kuyitoza. Nyuma y’igihe gito gusa, Perezida Twagirayezu yahise amuhagarika mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bituma uyu mutoza yihutira kugana FIFA ngo imurenganure.

FIFA yaje gusuzuma ikirego maze isanga Rayon Sports yararenze ku masezerano, itegeka ko yishyura Robérthinho miliyoni 30 Frw nk’indishyi. Uyu mwanzuro washyize ikipe mu bibazo bikomeye by’imari, mu gihe n’ubundi yari isanzwe ifite amadeni y’abakinnyi n’abandi bakozi bayo.

Ubuyobozi burahungabanye

Mu gihe ibi bibazo byari bitarava mu nzira, bamwe mu bagize Komite Nyobozi ya Rayon Sports bakomeje kwegura, bavuga ko batakibona uburyo bwo gukorana na Perezida Twagirayezu. Amakuru aturuka imbere mu ikipe agaragaza ko uyu muyobozi akunze gufata imyanzuro wenyine, akirengagiza inama z’abandi bayobozi.

Twagirayezu kandi arashinjwa kugura abakinnyi baciriritse no kwivanga mu mikorere y’abatoza, aho bivugwa ko aherutse gusaba ko umutoza Lofti yirukanwa, ibintu byongeye kuzamura impaka mu bakunzi ba Rayon Sports.

Abakunzi b’ikipe barambiwe

Abafana ba Rayon Sports bakomeje kugaragaza agahinda n’umujinya ku mbuga nkoranyambaga, bavuga ko ikipe yabo itakiri ku rwego rwo guhatanira ibikombe nka kera. Bamwe basanga igihe kigeze ngo Twagirayezu yegure, kugira ngo habwe amahirwe ubuyobozi bushya bufite icyerekezo gishya.

Ikindi kibazo gikomeje kugarukwaho ni urubanza Gatete Vincent yareze Rayon Sports, nyuma yo kwamburwa isoko ryari ryamuhariwe n’ubuyobozi bwa Twagirayezu. Byaje gutungura benshi ubwo Perezida ubwe yemeye ko isoko ryatanzwe n’umuntu “utarabifitiye ububasha”, ibintu byagaragaje urujijo mu micungire y’ikipe.

Inzira imwe isigaye

Mu gihe ibibazo bikomeje kwiyongera, abasesengura imikino basanga inzira imwe isigaye kuri Perezida Twagirayezu Thadeo ari ukwegura kugira ngo ikipe ihumeke, inabone amahirwe yo kwiyubaka bundi bushya.

Rayon Sports, imwe mu makipe afite amateka akomeye mu Rwanda, irimo guhangana n’ibihe bigoye mu buyobozi n’imiyoborere, mu gihe abafana bayo bakomeje gusaba ko habaho impinduka zikenewe kugira ngo “Gikundiro” isubire ku isonga.

umutoza Robérthinho arishyuza utwe ku kibi n’ikiza ikipe ya Rayon Sports

 

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *