Rayon Sports mu bibazo by’akangaratete: Perezida Twagirayezu Thadee aravugwaho kurangwa n’ubukomisiyoneri
Kuva uyu muyobozi yagirwa Perezida wa Rayon Sports, aho kuyiyobora mu buryo bufatanyije n’abagenzi be mu buyobozi, byatangaje benshi kuba yarahise agaragaza imyitwarire y’umuntu ushaka gukora wenyine, cyane cyane mu bikorwa byo kugura no kugurisha abakinnyi.
Mu kwezi kwa Mutarama 2025, Twagirayezu Thadée ubwe ni we wagize uruhare mu kugura abakinnyi batandukanye atabigizemo inama n’abandi bayobozi. Nyuma y’igihe gito, yongeye gutungura abari bamufatanyije mu buyobozi, ubwo yirukanaga umutoza Roberhinho, nyamara bagenzi be bari bamubujije gukora icyo gikorwa.
Nyuma y’isozwa rya shampiyona ya 2024/2025 muri Kamena, Twagirayezu yongeye kugaragara nk’uri mu bikorwa by’ubukomisiyoneri, aho yatangije gahunda nshya yo kugura abakinnyi n’umutoza mushya Rofti, ibintu byavugishije benshi.
Mu gihe abandi bakinnyi b’amakipe yindi bari mu karuhuko, abakinnyi ba Rayon Sports bo ntibigeze bahabwa umwanya wo kuruhuka, bituma havuka impaka nyinshi hagati y’abayobozi n’abafana.

Visi Perezida wa kabiri wa Rayon Sports, Roger, yaje kwegura atangaza ko atabasha gukorana na Twagirayezu. Yagize ati:
“Ntabwo nshobora gukorana na Perezida ushaka kuba byose icyarimwe Perezida, umutoza, umukinnyi, ndetse n’ugura abakinnyi.”
Nyuma ye, Rukundo Patrick, wari ushinzwe umutungo w’ikipe akaba na muramu wa Twagirayezu, na we yahise yegura. Ibi byahuriranye n’uko umunsi wa Rayon Day wari wabaye nyirabayazana w’andi makimbirane hagati y’abayobozi.
Ibibazo byakomeje kwiyongera ubwo Perezida Twagirayezu yasinyishaga umukinnyi Serumogo Ally atabanje kubimenyesha abandi bayobozi. Abamuzi imbere muri Rayon Sports bavuga ko Mushimire Jean Claude ari we washyigikiye igitekerezo cyo kwirukana umutoza Rofti, amwemeza ko yoherejwe na Muhirwa Prosper.
Amakuru kandi avuga ko umutoza Rofti, ukomoka mu karere ka Huye, yageze muri Kigali abisabwe na Twagirayezu ubwe, ari na we wamuhaye amasezerano.
Abegereye Perezida Twagirayezu bavuga ko ngo hari “Afande” wamubujije kwegura, ariko abafana benshi ba Rayon Sports baramuhamagariye kuva ku buyobozi kugira ngo ikipe isubirane icyizere.
Ahandi, mu gihe Twagirayezu yayoboraga ishyirahamwe ADARWA, ngo naho byarangiye atakigishoboye kuyobora, inzego ziza kumukuraho. Abafana baribaza uko bizagenda muri Rayon Sports, dore ko iyi kipe ishobora gusigara iheranwe n’ibibazo birimo amadeni n’ibihano bya FIFA.
Rayon Sports, imwe mu makipe akomeye mu Rwanda, iri mu bihe bikomeye byo gushidikanywaho kubera imiyoborere itavugwaho rumwe. Ese inzego zireberera umupira w’amaguru mu Rwanda zizongera gutabara mbere y’uko amateka y’iyi kipe akomeza kwanduzwa n’akajagari k’imiyoborere? Ibi ni byo abafana benshi bategereje kureba.

