Kirikou n’abazafatanya nawe mu gitaramo “Let’s Celebrate” bijeje abazakitabira ibyishimo bidasanzwe
Ibi ni ibyagaruysweho mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa kane, tariki ya 16 Ukwakira 2025, Ubwo bashimangiraga imyiteguro yabo mu rwego rwo gushimisha abazitabira iki gitaramo.
Kirikou yavuze ko yishimiye gukorana n’abahanzi nyarwanda kandi ko indirimbo ziteguye zitazatenguha abakunzi b’umuziki.
Yashimangiye ko gukorana na Bushali, Davis D na Yampano bizamufasha kurushaho kugera ku bafana benshi no gushyira imbere umuco w’ubusabane mu muziki.
Uyu muhanzi yavuze ko indirimbo z’Abanyarwanda zicurangwa mu Burundi, ariko zitagikinwa cyane nk’uko byahoze mu bihe byashize ubwo zari zihaririye isoko, abasesenguzi bavuga ko byaba ari ukubera Politike ituruka k’umubano w’ibihugu byombi wajeno agatotsi .
kirikou ati: “ N’ubwo atari cyane usanga indirimbo nyarwanda zikinwa mu Burundi nko mu bihe byashize, Abarundi ariko bakunda ibyo abanyarwanda bakora ibyo byahanywa na ba DJ Brianne bahaje n’uburyo bakiriwe bivuze ko ibyo bakora bizwi cyane”.
Kugeza ubu mu bahanzi bose bateguwe nta uvuyemo ahubwo hongewemo undi muhanzi ‘Ross Kana’ nk’uko byatangajwe n’Umukundwa Joshua uhagarariye Kigali Protocol yateguye iki gitaramo, ashimangira ko ibyo byose biri gukorwa kugirango bongerere ibyishimo abakunzi b’umuziki nyarwanda, by’umwihariko abakunzi b’aba bahanzi.
Umukundwa ati: “Twifuje ko yakwiyongera mu gitaramo, tumwegereye arabyemera. Twizeye ko agiye kongera ibirungo mu gitaramo cyacu.”
Iki gitaramo cyihariye cyiswe “Let’s Celebrate” kizabera muri Mundi Center. Ni igitaramo kizaba ku wa 19 Ukwakira 2025. Ross yiyongereye ku bandi bahanzi bazaririmbamo harimo Kirikou Akili, Davis D, Bushali, Yampano, Diez Dolla, ndetse hazacurangamo Dj Brianne.
Ni igiitaramo cyatewe inkunga na Be One Gin. kwinjira ku bazagura amatike mbere ni 7.500 Frw ahasanzwe VIP 10.000 Frw naho VVIP azaba ari 20.000 Frw, abazagurira amatike ku muryango bizaba ari 10.000 Frw, VIP ari 15.000 Frw naho VVIP ari 30.000 Frw. Ushaka kugura itike wakanda *662*700*2063#








