Abanyarwanda bagera kuri 277 babaga muri RDC batahutse
Leta y’u Rwanda yakiriye Abanyarwanda 277 bari bamaze imyaka irenga 30 barahungiye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo biganjemo umubare munini w’abagore n’abana bavukiye mu buhungiro.
Aba banyarwanda bageze mu Rwanda banyuze ku mupaka munini wa La Corniche,kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 ukwakira 2025.
Abatahutse bakiriwe n’umuyobozi w’Akarere ka Rubavu,Mulindwa Prosper , wabashimiye icyemezo cyiza bafashe cyo gutaha,abizeza ko ubuzima bwabo bugiye guhinduka.
Benshi mu batahutse bari bacumbitse mu nkambi y’agateganyo ya Goma nyuma yo guhunga uduce two mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, aho bari barafashweho bunyago n’umutwe witwaje intwaro wa FDLR.
Bagire Patrick wabaga muri Nyiragongo avuga ko aje kubera se wabo waje mbere akamubwira ko mu Rwanda hameze neza.
Ati ” Njyewe navukiye mu nkambi ya Kibumba ntabwo nzi mu Rwanda,Data wacu uheruka gutaha yarampamagaye ambwira ko hameze neza nange mfata icyemezo cyo gutaha,yambwiye ko iwacu ari mu Ruhengeri nishimiye kuba ngiye kubona ku ivuko’’.
Turikumwe Evaliste wabaga i Masisi avuga ko umubyeyi umubyara ariwe wamushishikarije gutaha.
Ati:’’Njyewe navukiye i Masisi i Kitchanga ni naho niberaga nakundaga gutinya gutaha kubera amakuru batubwiraga. Amahirwe nagize nuko Mama wange yaje gutaha noneho antumaho ngo nange nzaze musange iwe i Kivumu mu karere ka Rutsiro’.’
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper, yababwiye ko bafashe icyemezo cyiza kandi batazicuza kubera ubuyobozi bwiza igihugu gifite.
Ati “Ndabashimira kuri iki cyemezo mwafashe mu minsi iri mbere muzabona ko aricyo cyemezo mwafashe mu buzima bwanyu kubera impinduka muzabona mu buzima bwanyu. Muje mu gihugu leta iha agaciro umugore,abana bagahabwa amahirwe yo kwiga ku buntu,abaturage boroherwa no kuvurwa,muri macye muri abanyamugisha ahubwo mutangire muhamagare nabo musizeyo’’.
Nyuma yo kwakirwa bahasanze imodoka bateguriwe zibajyana mu nkambi y’agateganyo ya Kijote mu karere ka Nyabihu,aho bazacumbikirwa mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe.
Aba bose iyo bagiye gusubizwa mu buzima busanzwe, bahabwa amafaranga y’ibanze yo kubafasha gutangira ubuzima, aho urengeje imyaka 18 ahabwa amadorali y’Amerika 188, uri munsi yayo agahabwa 113 ndetse buri wese agenerwa n’ibyo kurya by’ibanze bifite agaciro k’amafaranga 40,800 Frw.
