Ku nshuro ya mbere: U Rwanda rwakiriye inama mpuzamahanga ku buhinzi bw’ibiti bivangwa n’imyaka

Ku nshuro ya mbere: U Rwanda rwakiriye inama mpuzamahanga ku buhinzi bw’ibiti bivangwa n’imyaka

Rwanda rwakiriye Inama Mpuzamahanga ya Gatandatu y’Ubuhinzi bw’ibiti bivangwa n’imyaka, (6th World Congress on Agroforestry 2025 – #WCA2025.

Iyi nama, iri kubera i Kigali, kuva ku wa 20 kugeza ku wa 24 Ukwakira 2025.

Ihurije hamwe impuguke, abashakashatsi n’abayobozi batandukanye ku isi, mu biganiro bigamije gushimangira uruhare rw’ubu buhinzi mu kurengera ibidukikije no guteza imbere imibereho y’abaturage binyuze mu buhinzi burambye.

Iteraniye mu Rwanda ku nshuro ya gatandatu, ikaba ifite insanganyamatsiko igira iti “Ubuhinzi bubangikanye n’ibiti n’imyaka ku nyungu z’abantu, isi n’ubukungu.

Mu gutangiza iyi nama, Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Arakwiye Bernadette, yavuze ko “ubuhinzi buvangwa n’ibiti n’imyaka atari igisubizo gusa, ahubwo ari umurimo dusangiye uhuza abantu, ubumenyi n’ubutaka mu ntego imwe yo kubaho neza no kubeshwaho n’ubutaka bwacu.”

Perezida w’Impuzamashyirahamwe Mpuzamahanga y’Ubuhinzi ,Bubangikanye n’Ibiti n’Imyaka (International Union for Agroforestry), Patrick Worms, ati “Ubuhinzi Bubangikanye n’Ibiti n’Imyaka nk’ubumenyi bugezweho bukomoka muri Afurika. N’ubwo iyi nama yagiye ibera mu bice bitandukanye by’isi, ubu igarutse mu rugo, kandi ndishimye cyane kuba bigeze uko nabyifuza.”

Inama ya WCA2025 yitabiriwe n’abaturutse mu bihugu bitandukanye ku isi, ikaba izibanda ku buryo bwo guhuza ubumenyi, ubushakashatsi n’imyumvire mishya mu guteza imbere ubuhinzi burambye, kongera umusaruro, kurengera ubutaka no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *