Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane
Abo Basenateri bashyizweho mu gihe bane bashyizweho na Perezida Kagame mu kwezi k’Ukwakira 2020 barangiza manda ya mbere y’imyaka itanu kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Ukwakira 2025. Abo ni Senateri Evode Uwizeyimana, Senateri Kanziza Epiphanie, Senateri Dusingizemungu Jean Pierre na Twahirwa André.
Mu Basenateri 26 bagize Sena y’u Rwanda, harimo umunani bashyirwaho na Perezida wa Repubulika. Bahabwa manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa inshuro imwe. Ibi bivuze ko Prof. Dusingizemungu Jean Pierre na Uwizeyimana Evode, bagize amahirwe y’uko Perezida Kagame yongeye kubahitamo kugira ngo bakomeze manda ya kabiri.
Ni ibikubiye mu itangazo ryaturutse mu biro bya Perezida wa Repubulika kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 21 Ukwakira 2025.
Iri tangazo rivuga ko Abasenateri bashyizweho hagendewe ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 80.
Perezida Kagame yashyizeho abasenateri bane barimo Prof. Dusingizemungu Jean Pierre na Uwizeyimana Evode bahawe manda ya kabiri.
Abandi binjijwe muri Sena ni Dr. Uwamariya Valentine na Gasana Alfred.
Prof. Dusingizemungu Jean Pierre na Uwizeyimana Evode bari basanzwe muri Sena ariko manda y’imyaka itanu bari baratorewe mu 2020 ikaba yari igeze ku musozo, aho iteganyijwe kurangira kuri uyu wa 22 Ukwakira 2025.
Ni mu gihe Dr Uwamariya Valentine wari Minisitiri w’Ibidukikije na Gasana Alfred wigeze kuba Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, bo binjijwe bwa mbere muri Sena.
Abandi basoje manda barimo Senateri Alexis Mugisha na Clotilde Mukakarangwa bo bamaze kubona ababasimbura binyuze mu matora yakozwe n’Inteko Rusange y’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politiki (NFPO).
Muri aya matora yabaye ku wa 14 Ukwakira 2025, biteganywa Dr. Habineza na Nkubana Alphonse nibemezwa n’Urukiko rw’Ikirenga, bazasimbura abazarangiza manda zabo bari batanzwe na NFPO.
Abasenateri bagenwa na Perezida wa Repubulika ntibemezwa n’Urukiko rw’Ikirenga kandi bashyirwaho nyuma y’Abasenateri batorwa n’abashyirwaho n’izindi nzego.
Abasenateri bagifite manda y’imyaka ine batangiye imirimo ya manda ya kabiri muri Nzeri 2024.
Aba barimo Dr. François Xavier Kalinda (ari na we Perezida wa Sena), Amb. Nyirahabimana Solina (wabaye Visi Perezida wa Sena), Dr. Kaitesi Usta na Bibiane Gahamanyi Mbaye bashyizweho na Perezida Kagame, mu gihe abandi batowe mu buryo buteganywa n’amategeko.
Sena y’u Rwanda igizwe n’Abasenateri 26 barimo 12 batorwa mu Ntara, umunani bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, bane bashyirwaho n’Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda na babiri baturuka muri za Kaminuza cyangwa ibigo by’ubushakashatsi.




