Col Désiré Migambi yibukije ko Ubumwe n’Ubudaheranwa ari ryo shingiro ry’Abanyarwanda

Col Désiré Migambi yibukije ko Ubumwe n’Ubudaheranwa ari ryo shingiro ry’Abanyarwanda

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubufatanye hagati y’Abasivili n’Abasirikare (Chief J9) mu Ngabo z’u Rwanda, Col Désiré Migambi Mungamba, yagaragaje ko ubumwe n’ubudaheranwa ari indangagaciro z’ingenzi zubakiye ku mateka y’Abanyarwanda ndetse zigomba kuranga buri Munyarwanda mu rugendo rwo kubaka igihugu.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yatanze ku bitabiriye Ihuriro ngarukamwaka ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa, ryabereye ku cyicaro cy’Akarere ka Gasabo, aho yari ahagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF).

Mu nsanganyamatsiko igira iti “Gukomera k’Ubumwe n’Ubudaheranwa”, Col Migambi yasobanuye ko izo ndangagaciro z’Abanyarwanda zishingiye ku rukundo rw’igihugu, amahoro, ubunyangamugayo, ubupfura n’iterambere, byose bikaba ari umusingi w’ibyo igihugu kimaze kugeraho.

Yavuze ko mbere y’ubukoloni, Abanyarwanda babagaho mu bumwe bwuzuye, basangiye indangagaciro zubakiye ku muco wo gukunda igihugu no gufatanya mu kurengera ibyabo.

Akomeza avuga ko ubwo bukoloni bwaje busenya izo ndangagaciro, buzana amacakubiri n’ingengabitekerezo y’ubutoneshwe ishingiye ku moko, bituma ubumwe bw’Abanyarwanda busenyuka ndetse n’imiyoborere y’igihugu irangirika.

Col Migambi yibukije ko imwe mu ntego z’ingenzi z’Ingabo za RPA, ubwo zatangizaga urugamba rwo kubohora igihugu mu 1990, yari iyo kugarura ubumwe bw’Abanyarwanda no gusana isura y’igihugu yari yangiritse.

Yongeyeho ko gukomeza gushimangira ubumwe n’ubudaheranwa ari inshingano rusange z’Abanyarwanda bose, cyane cyane mu gihe Isi irimo impinduka nyinshi n’iterabwoba ry’imvugo zicamo abantu ibice, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Abitabiriye iri huriro basangiye igitekerezo ko kwigisha amateka y’u Rwanda bigomba gushyirwamo imbaraga, by’umwihariko mu rubyiruko, kugira ngo ruzagire ishingiro rikomeye ry’ukuri, rwirinde ibihuha n’amacakubiri byakwirakwizwa n’abagamije guhungabanya igihugu.

Photo: RDF

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *