Umutekano n’ituze byaje ku isonga mu bipimo by’imiyoborere

Umutekano n’ituze byaje ku isonga mu bipimo by’imiyoborere

Ubushakashatsi bushya ku bipimo by’imiyoborere mu Rwanda bugaragaza ko inkingi y’umutekano n’ituze bikomeje kuza ku isonga mu zindi nkingi zose z’imiyoborere.

Ni ubushakashatsi bwa 12 bwamuritswe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 31 Ukwakira 2025, hagamijwe kurebera hamwe aho u Rwanda rugeze mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’igihugu n’imiterere y’imiyoborere y’abaturage.

Ubu bushakashatsi bwerekanye ko umutekano n’ituze bikomeje kuza ku isonga mu nkingi zose z’imiyoborere, aho byageze ku manota 90.02%.

Mu zindi nkingi z’ingenzi zakozweho ubushakashatsi harebwa uko intego za gahunda ya NST2 ziri kugerwaho harimo; Imiyoborere abaturage bagiramo uruhare kandi idaheza ifite 86.31%, Kurwanya ruswa, gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano bifite 84.67%.

Uburenganzira mu bya politike n’ubwisanzure bw’abaturage bifite 82.76%, Iyubahirizwa ry’amategeko rifite 81.63%, Imiyoborere y’inzego n’ubukungu ifite 74.84%, Ireme ry’imitangire ya serivisi ifite 71.73%, Kuzamura imibereho myiza y’abaturage bifite 64.69%.

Ibi bipimo bitanga ishusho rusange y’uko imiyoborere mu Rwanda ikomeje gutera imbere, ariko hanagaragazwa ahari imbogamizi hakwiye kongerwa imbaraga cyane cyane mu nzego zirebana no kuzamura imibereho myiza y’abaturage ndetse n’imitangire ya serivisi.

Abashinzwe gukurikirana imiyoborere mu Rwanda bagaragaje ko ibi bipimo bishimangira intambwe igaragara mu miyoborere ishingiye ku baturage, no mu guharanira icyerekezo cy’igihugu cy’iterambere ridaheza buri wese.

Ubushakashatsi nk’ubu buzakomeza kuba ishingiro mu gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta no kubaka imiyoborere itanga umusaruro ku Banyarwanda bose.

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *