Abafana ba Rayon Sports baranenga imiyoborere ya Twagirayezu Thadée nyuma y’umukino batsinzwemo na APR FC

Abafana ba Rayon Sports baranenga imiyoborere ya Twagirayezu Thadée nyuma y’umukino batsinzwemo na APR FC

Ibibazo by’imiyoborere n’ubwumvikane buke hagati y’abayobozi bikomeje kuba inkomyi mu musaruro w’ikipe y’Abanyarwanda bafana ikipe ya Rayon Sport.

Kigali, ku wa 8 Ugushyingo 2025 Umukino wahuzaga APR FC na Rayon Sports kuri Stade Amahoro wasize inkuru ikomeye mu mitima y’abafana b’iyi kipe y’i Nyanza, nyuma y’uko itsinzwe ibitego 3-0. Iyi ntsinzi y’ikipe y’ingabo z’igihugu yahise isiga umukino w’ibihe byose w’abanzi b’amateka usigira Rayon Sports igisa n’inkovu mu buryo bw’imikorere n’imitegurire.

Mu mupira w’amaguru ku Isi hose bemeza ko ikibuga ari cyo mucamanza utabera, kuko gikinirwamo umukino buri kipe ishyigikiwe n’abafana bayo. Ikinyamakuru Impuruza.net cyari muri stade Amahoro, ahabereyre umukino wahuje ikipe zikomeye mu Rwanda, ari nazo zifite abafana benshi muri Rwanda Premier league.

Mbere y’uko tariki 8 Ugushyingo 2025 igera ngo APR FC yakire ikipe ya Rayon sports, umukino wa kalindwi wa shampiyona y’u Rwanda, mu ikipe ya Rayon sports hakozwemwo amahano akozwe na Twagirayezu Thadee wavuzweho ko ahagarariye inyungu z’ikipe y’APR FC muya Rayon sports, ubwe Twagirayezu Thadee yashyizeho Kerry Abraham inshuti magara ya Munyakazi Sadate binagaragazwa mu mashusho yafatiwe mu Nzove.

Ababonye agakungu ka Munyakazi Sadate na Twagirayezu Thadee, bakibuka uko Twagirayezu Thadee yari visi Perezida wa Munyakazi Sadate uko yeguye, bakibuka Twagirayezu Thadee akiba
Perezida wa Rayon sports uko Munyakazi Sadate yanditse yishyuza miliyoni ijana Rayon sports imufitiye usanga aho bigeze bikaze.

Turebe uko Twagirayezu Thadee yatanze intsinzi ayiha APR fC nk’uko abafana babyivugiraga. Mbere y’uko umukino utangira babonye abakinnyi nka Pavelah, bareba Serumogo Ally, Niyonzima Sefu Olivier bigasorezwa kuri Bigirimana Abed bahise bareka kujya ku kibuga kuko babonye ko ikipe yabo Rayon sports iza gutsindwa.

lgice cya mbere cy’umukino nacyo cyerekanye ko umutoza aciriritse, igice cya kabili n’ubwo yakoze impinduka ntacyo byafashije Rayon Sports kuko ibitego bitatu nibyo byinjijwe izamu ryayo.

Twagirayezu Thadee n’itsinda rye impamvu bivugwa ko bagomba kweguzwa ni uko ubwe Twagirayezu Thadee kubera ubukomisiyoneri yanze umutoza Rofti ataranatangira gukina shampiyona, kuko umunsi akinira umukino wa gicuti n’ikipe y’As Muhanga yaramunenze, ibi ntabwo byashimishije abakunzi b’ikipe ya Rayon sports. Indi mpamvu agomba kweguzwa n’ukugirengo haharanirwe ubumwe bw’abakunzi ba Rayon sports, mugihe
Twagirayezu Thadee yisunze Mushimire Jean Claude, Nsabimana Eric Sheikh kongeraho Kelly Abraham bazatuma Rayon sports ishobora kuzarangiza iri muzirwanira kujya mu cyiciro cya kabili.

Aha abakunzi b’iyi akaba ari ho bahera bemeza ko kwegura ku neza byaba byiza, kuko Twagirayezu Thadee ntawumukunze kubera ko yaguze abakinnyi bahenze kandi badashoboye, amadeni menshi nsetse n’urwangano mu ikipe ya Rayon ni bimwe mu bibazo by’uruhuri byubatse ingoma ya Twagirayezu Thadee nk’uko Perezida w’akanama nkemurampaka Rutagambwa Martin yabivugiye mu nteko rusange.

Abafana batangiye gutakaza icyizere

Mu gihe umusifuzi yatangazaga umukino, hari abafana batari bake bagaragazaga kutizera ikipe yabo bitewe n’amakuru yari amaze iminsi acicikana ku kutumvikana hagati y’abayobozi n’abatoza. Bamwe mu bakinnyi b’ingenzi ntibagaragaye ku kibuga, bikurura ibibazo byinshi mu bakunzi b’iyi kipe.

Umwe mu bafana uzwi cyane mu ruhando rw’umupira, Rwarutabura, yagize ati:
“Birababaje kubona ikipe ihora mu makimbirane. Umutoza ukora neza arirukanwa, abakinnyi beza ntibabona icyizere. Ibi byose bituma ikipe idatera imbere.”

Impuguke mu mikino zisobanura uko ikibazo cyimbitse

Impuguke mu mupira w’amaguru, Nsengiyumva Emmanuel, wahoze atoza amakipe yo mu cyiciro cya mbere, avuga ko ikibazo cya Rayon Sports atari umukino umwe gusa, ahubwo ari ikibazo cy’imiyoborere.

“Ikipe ifite amateka akomeye, ariko hari politiki nyinshi zigerageza kwivanga mu mikorere yayo. Iyo ubuyobozi budashyize imbere icyerekezo n’ubufatanye, ni byo bivamo umusaruro mubi. Rayon Sports ikeneye ubumwe kuruta ikindi kintu cyose.”

Undi wahoze ari umukinnyi wa Rayon Sports utashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko:
“Abafana ba Rayon ni umutima w’ikipe, ariko muri iki gihe batangiye kubura icyizere. Ubuyobozi bukwiye gusubiza hamwe abafana, abakinnyi n’abatoza kugira ngo ikipe yongere kugira isura y’ubwumwe.”

Uko abafana bakiriye igitego cya gatatu

Igihe igitego cya gatatu cyinjiraga mu izamu rya Rayon Sports, abari muri Stade Amahoro batangiye guceceka, bamwe basohoka mbere y’uko umukino urangira. Abandi bararize, abandi bavugiriza ubuyobozi induru. Bagaragazaga umujinya n’agahinda k’ibyo bita “kwirengagiza icyerekezo cy’ikipe”.

Abakurikiranira hafi Rayon Sports bavuga ko iyo mvugo y’abafana ari isomo rikomeye ku bayobozi b’iyi kipe, kuko yerekana uko uburakari n’ubwumvikane buke bishobora gusenya ikipe ifite amateka akomeye mu gihugu.

Ibyitezwe mu minsi iri imbere

Kugeza ubu, abafana barindiriye icyemezo cy’ubuyobozi bwa fan base buyobowe na Dr Norbert Uwiragiye, kugira ngo harebwe icyakorwa mu gukemura ibibazo bimaze igihe muri Rayon Sports. Abasesenguzi b’umupira bavuga ko hakenewe ingamba zihamye, zirimo ubuyobozi bushya cyangwa amavugurura akomeye mu mitegurire y’ikipe.

Mu gihe shampiyona ikomeje, abakunzi b’umupira baribaza niba Rayon Sports izasubirana icyizere n’imbaraga byayihesheje izina mu myaka yashize.

 

Amaphoto:

Ng’uko uko Rayon sports yugarijwe (photo Impuruza net)
Mushimire Jean Claude ushyirwa mu majwi mu bibazo bya Rayon sports (photo archives)


Umusifuzi Kayitare David, niwe wasifuye uyu mukino
Abafana bari babukereye ku mpande zombi

Ronald Ssekiganda ni we wafunguye amazamu ku munota wa 26
Ubwo Mamadou Sy yishimira igitego cya gatatu yatsinze
Dj Crush uri mu bagezweho ni we wasusurutsaga abitabiriye umukino

 

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *