Abakunzi b’ikipe ya Rayon sports bamaganiye kure iterabwoba rya Twagirayezu Thadee ushaka kuyisenya
Ariko nubwo ifite urukundo rutarondorwa, imiyoborere ya Rayon Sports yagiye ihinduka igitaramo kirimo amakimbirane, ibirego n’ihuzagurika ry’umutungo n’imiyoborere.
Mu myaka ya za 2019/2020, Munyakazi Sadate yicaye ku ntebe y’ubuyobozi bwa Rayon Sports atazwi cyane. Ariko mu gihe gito, yagiye atera imbere mu ruhando rwa siporo, ndetse anatangira gutuma Visi Perezida we, Twagirayezu Thaddée, asezera mu buryo butunguranye. Ibaruwa Sadate yanditse ivuga ko “hari abashaka gusenya Rayon Sports nk’uko basenye MDR Parmehutu” yazamuye umwuka mubi, bituma ikipe ihinduka urusaku kugeza ubwo Leta yinjije Ltd Capt. Uwayezu Jean-Fidèle na we utararangije manda ye ari mu bibazo kuko yakuweho adahari.
Twagirayezu Thaddée: Ubuyobozi Burimo Urunturuntu n’Imanza Zidashira
Turebe ingoma ya Twagirayezu Thadee, umugabo ufite iterabwoba ryigizayo abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda ndetse agashora Rayon mu manza.
Kwinjira kwa Twagirayezu Thaddée ku buyobozi ntikwatanze icyizere gishya nk’uko bamwe bari babyiteze, ahubwo byabaye intangiro y’ibihe bikomeye Rayon Sports imazemo iminsi.
Reka tubanze turebe uko Munyakazi Sadate arunduye Twagirayezu Thadee:
• Ku munsi wa mbere yimitswe, Munyakazi Sadate yahise yandika ibaruwa yishyuza Milliyoni 80 Frw, ariko murebe amashusho yafatiwe mu Nzove Munyakazi Sadate yimika inshuti ye magara ‘Abraham Kelly’ ngo afatanye na komite nshya.
• Ibyemezo byo mu buryo budasobanutse: Bidatinze, Twagirayezu yandikiye Gatete Vincent amwambura isoko. Bene ibyo byakurikiwe no kurega Rayon Sports mu manza zitwaye igihe kinini, ikipe iza no gutsindwa.
• Abatoza n’abakinnyi baguzwe ku muvuduko: Nubwo yaguraga abakinnyi n’abatoza mu minsi ya mbere, nyuma yaje kugura abakinnyi baciriritse muri Mutarama 2025, ibintu byongera ubwoba n’igihunga mu bafana.
Imanza za FIFA n’Amakosa yo Guha Akazi Abakinnyi Batizewe
Twagirayezu yandikiye umutoza Robehinho mu buryo bwateje ikibazo gikomeye, ku buryo uyu mutoza yareze ikipe muri FIFA byatumye inzira yo kugura abakinnyi ifungwa kugeza Rayon Sports yishyuye iryo deni. Ndetse n’igihe yirukanaga umutoza Rofti, nabyo byabyaye imanza zisaba amafaranga menshi.
Icyerekana ko Twagirayezu Thadee ashenye Rayon Sports akayishyiramo umwuka mubi, ni uko yangiye Komite ngenzuzi kugenzura uko umutungo wakoreshejwe.
Icyateye ubwoba abakunzi ba Rayon Sports, ni ibaruwa yanditse yerekana ko ntawemerewe kwandika ibaruwa ngo ashyireho ibirango biyiranga atari we utanze uburenganzira! ( Isesengura uyu muyobozi atagenzuwe neza yashyira Ikipe mu manga nk’imwe Mvukiyehe Juvenal yashyize mu ikipe ya Kiyovu Sports ibuzwa kugura abakinnyi).
Ikindi gisa n’ikitumvikana ni ugutora umunyezamu wari wirukanywe na APR FC, bakemeza ko ahabwa amasezerano y’umwaka umwe kandi ari umukinnyi utarimo gutanga umusaruro ahubwo ari uwo kwihera intsinzi mukeba wa Murera .
Indi ngero ni uko baguze Serumogo Ally wananiwe bigaragarira buri wese ndetse na Bigirimana Abed watanzweho akayabo k’amafaranga kandi afite imvune, ibintu bikomeza kugaragaza kudatekereza ku nyungu z’ikipe.
Amakuru dukesha inshuti ze za hafi ni uko atazemerera urwego rw’ikirenga rwa Rayon Sports gukoresha inteko rusange, Fan club zigize Rayon Sports zari zisanzwe zizwiho kuvuga rumwe none zacitsemo ibice. Hari abashyigikiye Twagirayezu bayobowe na Mushimire Jean Claude birirwa baririmba ngo abasaza 20 ntibashoboye, aba basaza ntawaguze umukinnyi cyangwa umutoza ariko ugasanga utwo dutsinda ibyatwo ari ugutukana ; abandi bakemeza ko amakosa akorwa atagomba guhishwa. Mbese ibi bitumye habaho gukomeza gucikamo ibice.
Icyifuzo cy’Abafana: Gucungira Umutekano Raymond Sports Itagwa mu Manga
Mu gihe ibaruwa za Twagirayezu zihangayikishije benshi, abafana basaba Urwego rw’Ikirenga ruyobora Rayon Sports kureba icyo amategeko ateganya. Basaba ko hakorwa igenzura ryimbitse ku mikorere y’ubuyobozi, hibandwa ku:
• Uko umutungo ukoreshwa
• Uko abakinnyi n’abatoza bahabwa amasezerano
• Uburyo imanza zikurikiranwa
• Icyerekezo cy’ikipe mu myaka iri imbere
Mu makipe akomeye, amateka agaragaza ko ibibazo by’imiyoborere bishobora gusiga ibikomere haba mu ikipe ndetse n’iterambere ry’umupira w’amaguru w’igihugu.
Rayon Sports iracyafite amahirwe yo gusubirana icyizere n’icyubahiro nk’uko byahozeho mu mateka yayo. Ariko ibyo bizashoboka ari uko habayeho ubuyobozi bufunguye, bukorana neza n’Abafana, butanga amakuru, kandi bwubahiriza amategeko y’imiyoborere myiza.


