Minisiteri y’Uburezi yamuritse ikoranabuhanga rishya rigamije kuvugurura imyigire n’imyigishirize
Ubu buryo bushya bwamuritswe na Minisiteri y’Uburezi ku bufatanye n’ikigo cya ALX na Anthropic, buzafasha abarimu n’abanyeshuri gukoresha uburyo bugezweho mu kwiga no kwigisha hifashishijwe ikoranabuhanga rya Claude AI.
Iri koranabuhanga rishya rya ‘Chidi’ ryamuritswe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 18 Ugushyingo.
Mu gutangiza uyu mushinga, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko Chidi izafasha u Rwanda guteza imbere uburezi bukoresha ikoranabuhanga kandi bujyanye n’igihe.
Ati” Ubu bufatanye buzafasha mu kunoza imyigire n’imyigishirize, gushyigikira abarimu no kubaka abakozi bafite ubumenyi bukenewe mu kinyejana cya 21.”
Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yavuze ko Chidi ari indi ntambwe y’ingenzi mu rugendo rw’u Rwanda rwo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ryo kwimakaza gukoresha ikoranabuhanga mu mashuri.
Ati “Intego y’u Rwanda na Afurika ni ugushyira ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano mu myigishirize kugira ngo abarimu batange ubumenyi bujyanye n’igihe, bubafasha gutegura ejo hazaza.”
Uyu mushinga uteganya ko hazabanza gukorwa igerageza ryibanze mu mashuri amwe n’amwe, mbere y’uko ikoranabuhanga rya Chidi rikwirakwizwa mu gihugu hose.
Nyuma yo gusesengura imikorere yayo, ni bwo hazatangazwa uko iri koranabuhanga rizakomeza gukoreshwa mu burezi bw’u Rwanda muri rusange.
Chidi ni porogaramu y’ubwenge buhangano ifite ubushobozi bwo gufasha mu myigire bitari ugutanga igisubizo gusa, ahubwo ifasha umunyeshuri kumugaragariza inzira yavuyemo igisubizo.
Ubu buryo bushya bugendanye na gahunda ya Leta y’u Rwanda yo kongerera abarimu n’abanyeshuri ubushobozi bwo guhuza amasomo n’ikoranabuhanga rya AI.
Bishyirwa mu bikorwa binyuze mu gutegura amahugurwa y’abarimu ku ikoreshwa rya AI mu mashuri no guteza imbere amashuri yihariye nka Rwanda Coding Academy.




