Minisitiri Prévot w’u Bubiligi yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi

Minisitiri Prévot w’u Bubiligi yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévot n’itsinda bazanye mu Rwanda, basuye urwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, bunamira inzirakarengane ziharuhukiye.

Minisitiri Maxime Prévot yari mu Rwanda aho yitabiriye inama ya 46 iri kubera mu Rwanda y’aba Minisitiri bagize umuryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa, Francophonie.

Nyuma y’iyi nama, yamaze iminsi ibiri, Minisitiri Prévot n’itsinda bari kumwe basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi bunamira inzirakarengane ziharuhukire, basobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Basobanuriwe kandi inkomoko ya Jenoside, uko yashyizwe mu bikorwa n’ingaruka yagize ku Banyarwanda, bagaragarizwa kandi urugendo rw’u Rwanda mu kongera kwiyubaka no kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa mu myaka 31.

Yifashishije urubuga rwe rwa X, Minisitiri Prevot yatangaje ko mu ruzinduko rwe mu Rwanda yagize amahirwe yo kuganira n’abandi baminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bitabiriye iyi nama ndetse yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga Mukuru wa Francophonie, Louise Mushikiwabo.

Yakomeje avuga ko yatewe amarangamutima no gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, ahashyinguye imibiri yabazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati” Mu marangamutima menshi nasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, kugira ngo mpe icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mbikora mu izina rya guverinoma n’abaturage b’u Bubiligi.”

Minisitiri Prevot kandi yasuye Camp Kigali ahashyinguye Ababiligi 10 bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, baharanira kubungabunga amahoro ndetse n’abasivile bari kumwe 12, avuga ko u Bubiligi buzakomeza guharanira ko ibikorwa nk’ibi bitazasubira ukundi.

Ati” U Bubiligi bugomba gukomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo amahano nk’aya atazongera kubaho ukundi, haba muri uyu karere cyangwa ahandi ku Isi.”

Minisitiri Prevot yagiriye uruzinduko mu Rwanda nyuma yuko muri Werurwe u Rwanda rucanye umubano wose rwari rufitanye n’u Bubiligi ndetse rusaba ko abadipolomate bose b’iki gihugu kuba bavuye ku butaka bwarwo mu gihe kitarenze amasaha 48.

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *