Ikipe ya Rayon sports yananiwe gutsinda Gicumbi fc abakunzi bayo binubura Twagirayezu Thadee n’itsinda rye riyisize mu manga
Byaravuzwe cyane benshi barabyumva ndetse baranabyemera ariko Twagirayezu Thadee n’itsinda rye banga kwemera, ariko kuko nta nduru ivugira ubusa i musozi, inzego zaje gufata umwanzuro. Umukunzi wa Rayon sports akaba arikwibaza niba azongera kwishima akabiburira igisubizo.
Tariki ya 29 Ugushyingo 2025, kuri Pele Stadium i Nyamirambo, umukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona wari witezweho byinshi hagati ya Gicumbi FC na Rayon Sports warangiye amakipe yombi anganya, ariko usigira ubusharire abafana b’iyi kipe y’igikundiro.
Ni umukino wongeye kubyutsa igihu cy’amakimbirane kimaze igihe gitutumba muri Rayon Sports, by’umwihariko gikomoka ku miyoborere ya Perezida wayo, Twagirayezu Thadée, n’itsinda rye ririmo na Mushimire Jean Claude “Mishinga.”
Abafana benshi batangaje ko bamaze kurambirwa, bamwe bagahera ku mvugo bise “mishinga idashinga” kubera ko ubuyobozi bwabo bumaze igihe butanga ibyiringiro bidashyirwa mu bikorwa. Rayon Sports imaze imikino itatu idashobora kubona intsinzi, bikaba byarashyize ikipe mu mwuka mubi.
Umukino wagaragaje ubwoba no gucika intege mu kibuga
Gicumbi FC ni yo yatangirije hejuru, iyobora umukino mu minota myinshi, mu gihe Rayon Sports yagaragazaga uruhurirane rw’ubwoba n’umuvundo mu kibuga. n’umuvundo mu kibuga. Igitego cyabonetse ku ruhande rwa Gicumbi cyaje ari nko “kurangiza umugati ,” kuko cyarushijeho kugaragaza ko iyi kipe y’i Nyanza iri mu bihe bitari byiza.
Umutoza Haruna, watanzweho amafaranga menshi ubwo yazanwaga avuye i Burundi ngo azi ‘Ubujyanjya bwo mu kibuga’ none kuva Rofti yagenda nta mukino n’umwe aratsinda. Hari abemeza ko adafite umurongo uhamye w’imikinire, abandi bakagaruka ku buryo avanga abakinnyi mu buryo budasobanutse.
Urugero rwatangaje abafana ni igihe yakuraga nimero 20 akamushyiraho nimero 17, hanyuma akuramo nimero 19 agashyiramo 11, mu gihe 24 na 27 bo bari bananiwe ariko ntibahabwa abasimbura, ibi byose bikangaruka ku ngaruka za Twagirayezu Thadee.
Ingaruka za politiki y’imiyoborere y’ubuyobozi bwa Rayon Sports
Kuba Minisiteri ya Siporo na RGB barirukanye Twagirayezu Thadee n’itsinda rye ariko bayisize mu manga, byatumye abafana batazongera kugaruka kuyireba aho itsindwa.
Ibibazo by’iyi kipe bikomoka cyane ku miyoborere y’ubuyobozi burangajwe imbere na Twagirayezu Thadée. Ni byiza ko Minisiteri ya Siporo na RGB birukanye Thadee n’itsinda rye ariko ikigaragara ni uko bagiye basize ikipe mu manga. Kuri ubu, ikipe iri guhomba amanota, abafana bari gucika intege, batangiye kwibaza niba bazongera kubona insinzi vuba.
Ikimenyetso cy’uko Twagirayezu Thadee yari yarubatse akazu mu ikipe ya Rayon sports n’uko hariho benshi batakijya kureba umupira nk’uko ejo benshi bibajije impamvu we ubwe atigeze agera ku kibuga, undi ni Kamayirese Jean D’amour wari ukuriye komisiyo y’imyinjirize mu ikipe ya Rayon sports, amakuru akavugwa ko bashobora kuba batakigera mu ikipe nk’uko bikwiriye.
Ibibazo by’imiyoborere bivugwamo byinshi birimo:
• Gusenya ikipe imbere: Abakozi b’ikipe birukanywe mu buryo budasobanutse mbere y’uko shampiyona itangira.
• Kubura uburyo bwo kugura abakinnyi: Amafaranga yagombaga kujya mu bakinnyi bavuguruye ngo yarangijwe mu rwego rwo kwishyura izindi nkingi z’ubuyobozi.
• Abakinnyi b’abanyamahanga n’abanyarwanda baguzwe amafaranga makeya ariko bandikwamo menshi, bikagaragaza imigozi n’ibibazo bikomeye mu mu micungire.
Ese abafana bazongera kuyoboka Gikundiro?
Kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko ikipe iri mu manga ni uko umubare w’abafana mu kibuga ukomeje kugabanuka. Abaganiriye n’itangazamakuru batangaje ko “ntabashaka kuzongera kureba gutsindwa mu buryo butagira inyungu,” bavuga ko ikipe yabaye ‘hostage’ y’abantu ku giti cyabo aho kuba umutungo rusange.
Imibare iravuga igaragaza ko Rayon Sports irimo kugenda ihanuka
Kuva shampiyona yatangira, Rayon Sports imaze imikino 3 idatsinda, aho yabonye inshuro 1 y’amanota mu mikino 9. Mu gusanisha imibare:
• Imikino 9
• Itsinzi: 3
• Inganya: 1
• Atsinzwe: 5
• Ibitego yatsinze: 7
• Ibitego yatsinzwe: 11
Impuguke mu by’umupira w’amaguru, Ndayishimiye Fabrice, yagize ati:
“Rayon Sports ifite ikibazo gikomeye kirenze imikinire. Ni imiyoborere idatanga umurongo. Ikipe irimo gukina idafite icyerekezo cya tekiniki, nta system ifatika igaragara.”
Nubwo hari abari gutsimbamira hafi y’ikipe, abandi benshi barasaba inzego bireba gutabara hakiri kare. Ibyo nibitaba, bavuga ko Rayon Sports ishobora kuzasiga amateka ashaririye mu mateka yayo imbere y’abakunzi bayo.
