Ikipe ya Rayon sports yatangiye gushakisha Muhamed Adil, Haringingo Francis n’undi mutoza wagizwe ibanga kuza kuziba icyuho gishaka intsinzi

Ikipe ya Rayon sports yatangiye gushakisha Muhamed Adil, Haringingo Francis n’undi mutoza wagizwe ibanga kuza kuziba icyuho gishaka intsinzi

Ikipe ikina umupira w’amaguru igirwa na Komite nyobozi, abakinnyi n’umutoza bigasorezwa ku bafana. Ikipe ya Rayon Sports, imaze imyaka ibarizwa mu makipe akunzwe kandi akomeye mu Rwanda, yinjiye mu mwaka w’imikino wa 2025/2026 idafite ituze mu mikorere n’imiyoborere yayo.

Nubwo ifite abafana bayikunda by’ikirenga, ibibazo byayikomotsemo biracyagaragara mu mikino y’uyu mwaka, ibibazo abasesenguzi b’umupira bemeza ko byaturutse ku buryo bwayo bwo gucunga ikipe mu gihe gishize.

Ibibazo byatangiye muri Komite Nyobozi

Ibyo bitangirwa ingingo kuri Komite nyobozi yari iyobowe na Twagirayezu Thadée n’itsinda rye, bashinjwaga kugura abakinnyi n’abatoza batangana n’intego n’umwimerere wa Rayon Sports. Mu byo bashinjwa muri raporo zitandukanye, harimo:

• Kugura abakinnyi baciriritse, batabashije kuzamura urwego rw’ikipe.
• Kuzana abatoza badafite ubushobozi bujyanye n’icyerekezo cya Rayon Sports, barimo umwarabu Rofti n’umwungiriza we, bombi birukanywe na Twagirayezu ubwe.

Umusesenguzi w’imikino “Mugenzi N.” avuga ko ibyo byemezo byagize ingaruka zikomeye ku ikipe:

“Rayon Sports ntabwo iri ku rwego rwayo. Amakosa yo gushora mu bakinnyi n’abatoza badakwiriye yazamuye icyuho cy’imbaraga mu kibuga, bikigaragaza mu mikino yose bakinnye kuva shampiyona yatangira.”

Kuva ku Mwarabu Rofti kugeza kuri Adil: Isoko ry’Abatoza riracyacicikana

Kugeza ubu, amakuru yizewe atugeraho yemeza ko hari ibiganiro bigezwe kure hagati ya Rayon Sports n’umutoza w’umwarabu Mohamed Adil, wahoze atoza APR FC. Uyu mutoza wageze mu Rwanda abifashijwemo na Mupenzi Eto ubwo yari akiri kizigenza mu ikipe ya yakiniraga ya APR FC, ashobora kongera kuboneka mu mupira w’u Rwanda binyuze muri Rayon Sports.

Biravugwa ko Mupenzi Eto, wamaze kwirukanwa muri APR FC yisubirira muri Rayon Sports yakiriyemo , ubu akaba ari we uri mu biganiro byo kuzana Adil mu Nzibacyuho ya Rayon Sports. Ubwo buyobozi bw’inzibacyuho ntacyo burabivugaho.

Amazina akomeje kuvugwa: Haringingo na “Umutoza w’Ibanga”

Undi mutoza uri ku rutonde ni Haringingo Francis, utoza Kiyovu Sports, bivugwa ko ashobora gusesa amasezerano akerekeza muri Rayon Sports. Nubwo nta cyemezo kiratangazwa, amakuru y’imbere muri Kiyovu yemeza ko ibiganiro biri ku rwego rwo hejuru.

Hari kandi undi mutoza ukomoka mu gihugu gituranyi ufitanye ibiganiro na Rayon Sports, izina rye rikaba ryaragizwe ibanga. Haravugwa ko uyu mutoza yagombaga gusimbura Haruna, Umurundi wananiwe kuzamura urwego rw’ikipe.

Umusesenguzi “Uwimana Jean de Dieu” ashimangira ko ikibazo gikomeye atari amazina y’abatoza, ahubwo ari uburyo ikipe yubatse:

“Rayon Sports iragenda nk’itagira icyerekezo. Guhindagura abatoza buri gihe si igisubizo. Hakenewe ubuyobozi bushyira imbere imbaraga z’ikipe haba mu kugura abakinnyi no kubaka umusingi w’igihe kirekire.”

Abafana mu Rujijo: Guhora ku Ruhande rw’Ikipe Birananirana

Abakunzi ba Rayon Sports baracyari mu rujijo n’igitutu gikomeye. Bamwe bavuga ko ikipe ihagaze nabi kurusha uko byari mu myaka yashize. Abaganiriye n’ikinyamakuru cyacu bavuze ko:

“Rayon Sports iri mu manga y’intsinzi. Haruna ntiyahinduye ikintu na kimwe. Byagaragariye buri wese ko atazi iyo ava n’iyo ajya, Komite nyobozi yagombye kubanza gukemura amakosa yabayeho, ubundi igashyiraho gahunda irambye yo kuziba icyuho mu ikipe.”

“ Rayon Sports ntiri mu bihe byiza na busa kuko Twagirayezu Thadee, Mushimire Jean Claude n’abandi nk’abo bakoze amakosa yo kugura abakinnyi baciriritse, abatoza,… nibyo biyishyize ku manga”.

Icyerekezo kiracyategerejwe

Kugeza ubu, ubuyobozi bwa Rayon Sports buracyafunze amakuru ku mutoza mushya, mu gihe amazina menshi akomeje kuzenguruka mu bitangazamakuru no mu mbuga z’abafana. Biravugwa ko ubuyobozi buri gusuzuma imyirondoro y’abashaka akazi, ariko umutoza uzatoranywa azaba ahagaze neza mu kizamini gikomeye cy’imyitwarire, ubunararibonye n’ubushobozi bwo guhesha ikipe intsinzi, icyo abafana bifuza kurusha ibindi byose, akazamenya ko itsinzi ari yo igenderwaho hakabyinwa ‘Murera’.

“Uzahabwa Rayon Sports azamenya ko ari ikipe itajya irya ubusa. Ibyishimo by’intsinzi ni byo bizamuranga cyangwa bikamunaniza,” nk’uko “Nkurunziza A.”, undi mutoza utuye i Kigali, abivuga.

Abareyo barasabwa gukomeza kuba hafi y’ikipe yabo mu gihe hagitegerejwe umutoza mushya ugiye gusubizaho icyizere n’umurongo mushya wabuze mu minsi ishize.

Haringingo Francis
Adil Muhamed

 

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *