Perezida Kagame yagiriye uruzinduko i Washington aho azahura na mugenzi we Tchisekedi mu isinywa ry’amasezerano y’amahoro

Perezida Kagame yagiriye uruzinduko i Washington aho azahura na mugenzi we Tchisekedi mu isinywa ry’amasezerano y’amahoro

Perezida Paul Kagame yageze i Washington DC aho azahurira na Perezida Felix Tshisekedi bagasinya amasezerano y’amahoro kuri uyu wa Kane tariki 04/12/2025.

Aha i Washington kandi hamaze kugera Perezida wa Congo Kinshasa, Felix-Antoine Tshisekedi nk’uko ibiro by’Umukuru w’Igihugu byabyemeje.

Abandi bakuru b’ibihugu byo mu karere barimo uwa Angola, João Lourenço, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, na bo bari i Washington, D.C. muri Amerika.

Amasezerano azasinywa yemejwe tariki 27 Kamena, 2025 ndetse asinywaho na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu by’u Rwanda na Congo Kinshasa.

Ni amasezerano yagizwemo uruhare n’igihugu cya Qatar, na Leta zunze Ubumwe za America, AU na Togo.

Perezida Paul Kagame aherutse kubwira abanyamakuru ko ubutegetsi bwa Donald Trump abona hari icyo bwakoze kugira ngo bukemura ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo, ndetse yanagaragaje ko hari icyizere aya masezerano atanga.

Gusa yavuze ko bisaba ko uruhande ruyarimo rushyira mu bikorwa ibyo rwemeye, aho ashinja Perezida Felix Tshisekedi kwemera ibintu nyuma yo kubisinyira ntabishyire mu bikorwa.

Muri aya masezerano agomba gusinyirwa i Washington, Kinshasa irasabwa guhangana n’abakoze Jenoside bo mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Nyuma yo guhashya no kohereza FDLR mu Rwanda, Kigali nayo izakuraho ingamba z’ubwirinzi zashyizweho.

RDC, u Rwanda n’Amerika bazatangira kubyaza umusaruro amasezerano y’ubukungu azungukira impande zombi mu bucukuzi, gutunganya no gucuruza amabuye y’agaciro.

Byitezwe ko aya masezerano azafasha kugarura amahoro mu karere k’ibiyaga bigari igihe cyose azitsa ku ngingo yo guhuza RDC na AFC/M23.

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *