REMA na NAP bongereye ubuzima ku misozi y’amabuye hegitari 1,400 binyuze mu biti bya Calitris

REMA na NAP bongereye ubuzima ku misozi y’amabuye hegitari 1,400 binyuze mu biti bya Calitris

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kurengera Ibidukikije (REMA), n’umushinga NAP uterwa inkunga n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Ibidukikije (GEF), cyateye ibiti byo mu bwoko bwa Calitris mu misozi yiganjemo amabuye mu mirenge ya Mpanga, Nasho na Kigina, ku buso burenga hegitari 1,400. Iki gikorwa kigamije kurwanya ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe no kongera ubuzima ku butaka bwangiritse n’izuba ryakabije.

Aha hantu hahoze ari amabuye yambaye ubusa, hatakwera igiti na kimwe, ndetse hakaba hararangwaga n’imvura nkeya bitewe n’ubuke bw’uduce duteye ibiti. Abaturage baturiye ibi bice bavuga ko gutera Calitris byagaruye icyizere, bitanga imvura, ubutaka bukongera gutanga umusaruro ndetse n’imibereho igatangira guhinduka.

Nsengiyumva Anatole wo mu murenge wa Mpanga yavuze ko mbere aha hantu habaga hashyushye cyane ku buryo ntacyahahingwaga ngo kibe cyahamera.

Yagize ati: “Imvura iyo yabaga iguye yatembanaga ubutaka bukigira muri Tanzania. Twaharagiraga inka ugasanga ibiti bidakura. Ubu icyo dukora ni ukubibungabunga, ndetse tukongera gutera ibiti bivangwa n’imyaka mu mirima minini.”

Muganza Eric, nawe utuye Mpanga, yemeza ko gutera ibiti byahinduye imyumvire yabo ku kamaro k’ubwishingizi bw’ibidukikije.

Ati: “Aha hantu hatari ibiti ntawabonaga umuyaga mwiza, hari umwuka mubi kandi hashyushye bikabije. Nyuma yo gusobanurirwa akamaro k’ibiti twiyemeje kubibungabunga no gutera ibindi mu ngo zacu.”

Ngendahimana Cyprien, Ushinzwe Itangazamakuru muri REMA, avuga ko Calitris ari kimwe mu biti bifite ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no gutuma ubutaka bugira ubuzima.

Yagize ati: “Aha hantu hari harabaye amabuye gusa, abantu bakekaga ko ntacyahamera. Ariko Calitris yerekanye ko n’ahantu hakomeye hashobora gusubirana ubuzima. Bitanga icyizere mu mishinga dufite yo kugarura ubutaka bwangiritse no kongera uburumbuke bwabwo.”

Akomeza avuga ko umushinga wa NAP uretse gutera Calitris unashyira imbaraga mu buhinzi-buvangwa n’ibiti (agroforestry), kugira ngo ubwo butaka bwongere kwera, bugabanye isuri ndetse buzane n’umwuka mwiza.

Ku ruhande rw’Akarere ka Kirehe, Umuyobozi wako Rangira Bruno avuga ko hari gushyirwaho umuco wo gutera ibiti no kubyitaho, nubwo aka karere gakunze kugira izuba ryinshi.

Ati: “Ibiti bifite akamaro kanini mu mibereho y’abaturage no kurwanya imirire mibi. Twashyize imbere umuco wo kubitera no kubyuhira. Ibi biti bigira akamaro mu bukungu; imibereho myiza y’abaturage ndetse n’iterambere rya benshi.”

Yongeraho ko bafite ingamba zo kwirinda ko izuba ryangiza ibiti byatewe, binyuze mu gukangurira abaturage kubyitaho no gusimbura ibyangiritse, cyane cyane mu bihe byo gutera biba mu kwezi kwa Mutarama na Gashyantare.

Ibiti bya Calitris bizwiho gukomeza ubutaka burimo amabuye bikoresheje imizi ikomeye yinjira mu mfuruka z’amabuye, bigatuma ubutaka budatemba cyangwa ngo habe inkangu. Byihanganira ubushyuhe n’ubukame, bigatuma bikura ahatemererwa ibindi biti.

Calitris: Igiti cyemejwe ku rwego mpuzamahanga mu gutuza ubutaka bw’amabuye

Calitris ni ubwoko bw’igiti bwemejwe n’impuguke mpuzamahanga mu bidukikije kubera ubushobozi bwabwo bwo gukura ahantu hagoye:

  • Byihanganira ubushyuhe bukabije kandi bikaguma bifite icyatsi n’ubuzima mu gihe izindi mbuto zitabishobora.
  • Bifite imizi miremire ikomeye ishobora kwinjira mu mfuruka z’amabuye ikabifasha gupfuka ubutaka, kubufata no kuburinda isuri cyangwa inkangu.
  • Bizwiho gutanga umwuka mwiza, bigabanya umukungugu, bikongera ubushyuhe bw’ubutaka no gutuma haboneka ubukungu bushya aho nta wundi mutungo wabaga uhari.
  • Mu bihugu nka Australia, Morocco na New Zealand, Calitris ikoreshwa mu kugarura ubutaka bwamaze gutakara no mu bwirinzi.

Ni igiti cyemewe mu rwego mpuzamahanga mu mishinga yo guhangana n’ubukame, gutera ishyamba rihangana n’imihindagurikire y’ibihe no gukomeza ubutaka bw’amabuye.

Mu migambi y’uyu mwaka, biteganyijwe ko umushinga NAP Kora Wigire uzatera ibiti by’imbuto ziribwa 22,500, ibiti bivangwa n’imyaka ku buso buhuje bwa hegitari 1,600, ndetse n’ibindi bivangwa n’imyaka ku butaka budahuje bingana na miliyoni 1.5. Hazanakorwa ibikorwa byo gusana amashyamba y’abaturage ku buso bwa hegitari 150.

Ku rwego rw’igihugu, u Rwanda narwo rumaze kugera ku ntera ikomeye mu kongera ubuso bw’amashyamba. Imibare ya RFA igaragaza ko igihugu kimaze kugera kuri hegitari 724,695 z’amashyamba, zingana na 30.4% by’ubutaka bw’igihugu intego rwari rwarihaye yararenzwe, kuko amashyamba y’igihugu amaze kugera kuri 35%.

Ibiti bya Calitris bihizweho kugira uruhare rukomeye mu kongera amazi mu butaka, nogukurura imvura
Umushinga wo gutera ibiti muri Ibi bitare by’amabuye bishinyitse witezweho impinduka zikomeye muri aka gace

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *