Madamu Jeannette Kagame yakiriye abana baturutse hirya no hino mu gihugu mu birori ngaruka mwaka bisoza umwaka , ahuriramo n’abakiri bato mu kubifuriza Noheli Nziza n’Umwaka Mushya .
Muri iki gikorwa cyabereye muri Village Urugwiro, kuri uyu wa Gatandatu, Madamu Jeannette Kagame yanasabanye na bo binyuze mu mikino itandukanye, anabagenera impano za Noheli n’umwaka Mushya wa 2026.
Muri ubwo busabane, aba bana bagaragaje ubuhanga muri zimwe mu mpano bafite zirimo gukina Karate, imbyino gakondo, gushushanya ibintu bitandukanye n’ibindi.