Cardinal Kambanda yifuje ko insengero zujuje ibisabwa zafungurirwa

Cardinal Kambanda yifuje ko insengero zujuje ibisabwa zafungurirwa

Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika yo mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda yasabye inzego za Leta y’u Rwanda zifite mu nshingano insengero ko hakorwa ibishoboka byose izujuje ibisabwa zigafungurwa Abakirisitu bakongera guterana.

Ni ibyo yagarutseho mu gitambo cy’umunsi mukuru wa Noheli cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 24 Ukuboza 2025.

Iki gitambo cya Misa cyaturiwe kuri Cathedrale ya Mutagatifu Mikaheli ( Saint Michel) ibarizwa muri Arkediosezi ya Kigali, kikaba cyari kiyobowe na Antoine Cardinal Kambanda afatanyije n’abandi Bihayimana barimo na Musenyeri waturutse I Uvira.

Cardinal Kambanda yongeye kwibutsa ko umunsi mukuru wa Noheli ari umunsi w’amahoro aho kuba umunsi abantu babonamo kunywa bagasinda ndetse bamwe bikarangira barwana.

Yakomeje avuga ko Noheli y’uyu mwaka wa 2025, isanze hari ibibazo byinshi bibangamiye ukwemera, birimo kuvutsa abandi uburenganzira ndetse na Kiliziya z’ubwoko butandukanye zifunze.

Cardinal Kambanda yaboneyeho gusaba abafite mu nshingano ikibazo cy’insengero zifunze, gukora ibishoboka byose kugirango izujuje ibisabwa zifungurwe.

Ati” Twongeye gusaba y’uko abo bireba bakora ibishoboka byose Kiliziya zujuje ibisabwa zifungurwe, abana b’Imana babone uko basengera hamwe.”

Muri iki gitambo cya Misa kandi, uyu Mushumba wa Kiliziya Gatolika mu Rwanda yatangaje ku mugaragaro ko mu mwaka wa 2026 hazatangira kubakwa Cathedrale nshya ya Michel, aboneraho no gushimira Perezida wa Repubulika wabigizemo uruhare.

Ni Kiliziya izubakwa mu buryo bugezweho, izaba igiye gusimbura Saint Michel isanzwe ituye mu Kiyovu, imaze imyaka irenga .. yubatswe, gusa ikaba ari nto idafite ubushobozi bwo kwakira abantu benshi.

Ati” Twubake Kiliziya ibereye nuyu Mujyi wa Kigali umaze gufata iterambere.”

Kuri uyu munsi wa Noheli kandi Kiliziya Gatolika mu Rwanda yihije imyaka 125, imaze yizihiza Noheli buri mwaka kuva ivanjri igeze mu Rwanda.

Si aha gusa kuko no muzindi nsengero hirya no hino, Abakirisitu baturutse impande zose z’Umujyi wa Kigali bateraniye mu nsengero zitandukanye, bizihiza umunsi mukuru ukomeye wa Noheli.

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *