Police y’uRwanda irizeza abanyarwanda umutekano usesuye mu bihe by’iminsi mikuru

Police y’uRwanda irizeza abanyarwanda umutekano usesuye mu bihe by’iminsi mikuru

Ubuyobozi bwa Polisi y’Igihugu bwijeje ko mu gihe abantu bazaba bizihiza iminsi ya noheli n’Ubunani, umutekano uzaba wifashe neza.

Harabura amasaha macye ngo abantu binjire mu birori byo kwizihiza ivuka rya Yesu, abantu bafata nk’umunsi udasanzwe ku bemera Imana b’abakirisitu.

Uwo munsi imiryango irahura, igasangira, abafite abana bakatembereza cyangwa bakabagurira ibintu bishya ndetse bakidagadura kurushaho.

Gusa muri iki gihe kubera imyidagaduro iba yabaye myinshi hirya no hino, ni nako hari abashobora guhungabanya umutekano .

Umuvuvugizi wa Polisi, ACP Rutikanga Boniface, mu kiganiro na RBA, yatangaje ko polisi yiteguye gukora ibishoboka byose abantu bakizihiza iminsi mikuru batekanye.

ACP Rutikanga ati ” Icyo nakwizeza Abanyarwanda ni uko umutekano umeze neza. Kandi mbabwire ko bagomba gutuza,bagatekana, nta mpungenge bagomba kugira.”

Yakomeje agira ati ” Ubwo tugiye kwinjira mu minsi mikuru izarushaho kuba myiza ndetse twe twabaga mu biro turavamo kugira ngo dufasha bagenzi bacu , tuwongere kugira tubashe gucunga umutekano, kubungabunga umudendezo ahantu hose, ibikorwa bihabera kugira ngo abantu bose bashaka kwishima, bishime neza.

Gahunda za Tunyweless zigomba gukurikizwa nkuko ziri,gahunda zose zo kutabangamira zigomba gukurikizwa nkuko ziri, ariko twibuke ko dufite n’abana bakeneye kwishima. “

ACP Rutikanga yasabye ababyeyi kuzaba hafi y’abana mu gihe bazaba bari kwishimira iminsi mikuru.

Yasabye kandi abantu kuzitwararika, birinda gutwara ibinyabiziga banyoye inzoga.

Ati ” Umuntu ku mbuga nkoranyambaga yaranditse ngo mu Rwanda kunywa inzoga biremewe, gutwara ikinyabiziga ku muntu ufite ibyangombwa biremewe, ikitemewe ni ukunywa inzoga ugatwara n’ikinyabiziga.

Bivuze iki hitamo kimwe. nywa inzoga ureke gutwara ikinyabiziga, cyangwa se utware ikinyabiziga ureke kunywa inzoga. ”

Polisi y’u Rwanda ivuga ko mu minsi mikuru hakunze kugaragara ibyaha biterwa n’ubusinzi ndetse n’urugomo .

Umujyi wa Kigaki washyushye

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yavuze ko imyiteguro yo kwizihiza iminsi mikuru igeze kure ndetse ko kuri ubu izaba myiza kurusha ikindi gihe.

Ati ” Umujyi wa Kigali turiteguye iminsi mikuru, Umujyi wa Kigali urashyushye. Navuga yuko muri iki gihe umujyi wa Kigali ushyushye cyane kurenza igihe . Hari abantu batandukanye bagiye bategura ibikorwa by’imyidagaduro. Uretse ababiteguye, tuba dufite n’imiryango. Abantu mu ngo zabo baba batumiye inshuti zabo nabo bakanezerwa. “

Yakomeje agira ati ” Ku ruhande rwacu nk’Umujyi wa Kigali twashyizemo imbaraga, dutegura birenzeho.Ubu twagerageje gutegura igihe cy’iminsi 10. Ihera kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Ukuboza 2025 ikageza tariki ya 2 Muatarama 2026. Bizaba ari ibitaramo bitandukanye bizaba biri kubera kuri Kigali Convention Center.”

Umujyi wa Kigali uvuga ko wateguye ibirori bitandukanye birimo kwerekana sinema ya Noheli, ibitaramo by’abahanzi, ugusohoka kw’imiryango n’inshuti , mu rwego rwo kwizihiza iminsi mikuru ya noheli n’Ubunani.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali avuga ko ibirori by’iminsi mikuru biteguye neza

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *