Ngoma: Inkuba yishe abantu icyenda abandi barahungabana
Abantu icyenda bo mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Jarama bishwe n’inkuba, abandi 6 barakomereka ubwo yabakubitaga bavuye guhinga.
Ibi byabaye ku Cyumweru tariki ya 4 Mutarama 2026, mu masaha ya ni mugoroba.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Rubingisa Pudence, yavuze ko abakubiswe n’inkuba bari mu Gishanga cya Jarama, bahinguye bugamye mu nzu z’abarinda icyambu.
Yagize ati “Ni ho inkuba yabakubitiye bahinguye, bugamye mu nzu z’abarinda icyambu n’ahakorerwa uburyobyi.”
Guverineri Rubingisa yabwiye RBA ko bari gufatanya n’inzego z’ubuvuzi kugira ngo abapfuye bagezwe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Kibungo mu gihe abakomeretse n’abahungabanye inzego z’umutekano n’iz’Akarere n’ibitaro bya Kibungo bari kubitaho.
Ati “Tugira inkuba tuzi n’aho zikunda kwibasira, tugira inama abaturage gushyira imirindankuba ahahurira abantu benshi ariko n’abaturage bakagira ubwirinzi bwo kutavugira kuri telefoni mu gihe hari imvura, kwirinda kugama munsi y’igiti.”
Polisi y’u Rwanda igaragaza ko mu mwaka wa 2025, ibiza byishe abantu 130, barimo abishwe n’inkuba ndetse n’ibindi bituruka ku mvura nyinshi.
Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteo Rwanda, guherutse gutangaza ko mu kwezi kwa Mutarama 2026 hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 50 na 300, ikaba iri hejuru gato y’impuzandengo y’isanzwe igwa muri uko kwezi.
Imvura iziyongera cyane cyane mu bice by’Intara y’Iburengerazuba, iy’Amajyaruguru, iy’Amajyepfo, Umujyi wa Kigali, no mu bice bimwe na bimwe by’Intara y’Iburasirazuba.
Rapport y’inzego z’umutekano yagaragaje amazina y’abitabye Imana inatangaza ko hari abahungabanye kubera inkuba.
Igira iti:
*Ngoma District*
*Jarama Sector*
Madam/Sir,
On 04/01/2026 at 20:00
Case: Gukubitwa n’inkuba
Ku makuru yatanzwe n’abaturage, muri V: Murama,
C: Kibimba, S: Jarama inkuba yakubise abantu cumi n’umunani (18) icyenda muri bo bahita bapfa.
Abapfuye ni ab’igitsina gabo batandatu: abo igitsina gore batatu, hahunganana 9.
*Abapfuye*:
1. UWARIBONYE Emmanuel 34 Yrs: V: Murama/ C: Kibimba
2. HABIYAREMYE Jean 32 Yrs; V: Remera/ C: Kigoma
3. NSHIMIYIMANA Eric 37 Yrs; V: Murama/ C:Kibimba
4. NKUNDIMANA 27 Yrs; V: Akaziba/ C: Kibimba
5. NIYOMUNGERI Elroi 08 Yrs; V: Murama/ C: Kibimba
6. ISHIMWE Jean Claude 25 Yrs; V: Abiyunze/ C: Jarama
7. MUTONI 25 Yrs; V:Mubaha/ C: Kigoma
8. BENEGUSENGA Claudine 05 Yrs; V: Iramiro/ C: Kigoma
9. UWAMARIYA 37 Yrs; V: Iramiro/ C: Kigoma
*Abahungabanye*:
1. Abagabo 07
2. Abagore 02
Amazina:
1. MWERETSIMANA Emmanuel 22 Yrs
2. NDAYISHIMIYE Dieudoneé 25 Yrs
3. BAKANIRORA John 27 Yrs( M)
4. ISHIMWE Claude 16 Yrs( M)
5. MUSHIMIYIMANA Claire 17 Yrs( F)
6. NIYONSENGA Fabrice 22 Yrs(M)
7. NIYOMURINZI Delphine 19 Yrs( F)
8. UWIMPUHWE Vanessa 04 Yrs( F)
9. Umwana muto (M)Ari hagati yimya 3
Abo baturage bari bavuye mu kibaya cy’akagera guhinga, bageze i musozi ahitwa Mbuye hagwa imvura irimo inkuba, bugama mu kazu k’imboni z’umutekano ari naho yabakubitiye.
Imiryango yabo iremeza ko ari inkuba yabakubise koko;
Imirambo yabapfuye ijyanywe Jarama H center ngo izashyingurwe ejo kuwa 5/01/2026.
Andi makuru yamenyekana twayabaha nyuma
Respectfully
