Uwari umuhanga w’ikipe ya Rayon Sports ‘Dr Mugemana Charles’ yitabye Imana

Uwari umuhanga w’ikipe ya Rayon Sports ‘Dr Mugemana Charles’ yitabye Imana

Dr. Mugemana Charles wari umaze imyaka irenga 30 ari umuganga w’ikipe ya Rayon Sports akaba ari n’umubyeyi w’Umuhanzikazi Queen Cha yitabye Imana.

Iyi nkuru y’akababaro yamenyekanye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Mutarama 2026. Yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye igihe kirekire dore ko muri Nzeri 2025 ari bwo yatangiye kuvurirwa mu Bitaro cya CHUK.

Nyuma yaho yagiye asurwa n’abantu batandukanye barimo n’abakinnyi ba Rayon Sports n’ubuyobozi bwayo.

Mugemana Charles usanzwe ari umubyeyi w’umuhanzikazi Mugemana Yvonne uzwi nka Queen Cha, yari amaze imyaka irenga 30 ari umuganga wa Rayon Sports dore ko yatangiye kuyivura mu 1995.

Ubwo APR FC yari yakiriye Rayon Sports muri Werurwe mu mwaka ushize, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamushimiye iyi myaka yari ayimazemo akora aka kazi.

Mugemana yari yarashimiwe imyaka 30 amaze avura muri Rayon Sports

Abakinnyi ba Rayon Sports ubwo bari basuye Mugemana aho yari yarwariye


Rayon Sports yamwifurije iruhuko ridashira

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *