Umwarimu wa Kaminuza ukekwaho icyaha cyo gusambanya abana yatawe muri yombi
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi umwarimu muri Kaminuza, ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana b’abakobwa abashukisha amafaranga.
Itabwa muri yombi ry’uyu mwarimu witwa Dr Manirakiza Benjamin ryemejwe na RIB kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Mutarama 2026.
Mu butumwa yatanze, RIB isobanura ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko mu bihe bitandukanye uyu mwarimu yagiye asambanya abana b’abakobwa batandukanye biga mu mashuri yisumbuye yo mu Karere ka Bugesera abizeza amafaranga.
Ukurikiranywe afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo, ndetse dosiye ye yamaze koherezwa mu Bushinjacyaha.
RIB yibukije uburemere bw’iki cyaha ndetse n’ingaruka gifite ku wagikorewe ndetse n’Igihugu muri rusange.
Mu butumwa bagize bati “Gusambanya umwana ni ukumuhemukira kuko bimwicira ubuzima bwe bw’ejo hazaza, bikagira ingaruka ku muryango we ndetse n’umuryango nyarwanda muri rusange.
Ubutumwa bukomeza bugira buti “RIB irihanangiriza uwo ari we wese usambanya umwana ko ibyo bikorwa bitihanganirwa.”
RIB yaboneyeho no gusaba abana kwirinda ababashukisha amafaranga n’ibindi bintu bitandukanye bagamije kubashora mu busambanyi cyangwa ishimishamubiri bibicira ubuzima.
Ingingo ya 14 y’itegeko No 059/2023 ryo ku wa 4 Ukuboza 2023 rihindura itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30 Kamena 20218 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu usambanya umwana cyangwa umukorera ibindi bikorwa bigamije ishimishamubiri aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.
Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu.
