DJ Toxxyk yajyanywe i Mageragere gufungwa iminsi 30 y’agateganyo
Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwanzuye ko Shema Arnould uzwi cyane nka DJ Toxxyk afungwa iminsi 30 y’agateganyo, ruvuga ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha bitatu muri bine akurikiranyweho.
Shema Arnould yitabye urukiko rwa Nyarugenge kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 21 Mutarama 2026.
Urukiko rwagaragaje ko hari impamvu zifatika zituma akurikiranwaho kugira uruhare mu mpanuka yahitanye ubuzima bw’umupolisi, guhunga aho impanuka yabereye, ndetse n’ibyaha bifitanye isano n’ibiyobyabwenge.
Gusa, urukiko rwahakanye ko hari impamvu zifatika zaba zituma akekwaho kwanga gupimwa n’akuma gapima uwanyweye ‘alcool’.
Uru rubanza ruregwamo Shema Arnould rwagombaga kuba tariki ya 7 Mutarama, ariko rusubikwa ku cyemezo cy’ubushinjacyaha nyuma y’uko DJ Toxxyk n’abamwunganira bagaragaje ko batari biteguye bitewe n’uko bahawe dosiye batinze, bityo ntibabona umwanya uhagije wo kuyisoma no kuyitegura.
DJ Toxxyk yunganiwe n’abunganizi babiri barimo Me Marie Josée Uwamahoro na Me Utazirubanda, na bo bari bagaragaje ko batabonye umwanya uhagije wo gusoma dosiye no kuyiganiraho n’umukiriya, wabo kandi ko ibyo ari uburenganzira bahabwa n’itegeko.
Shema Arnould yatawe muri yombi tariki ya 21 Ukuboza 2025, nyuma y’impanuka yabaye mu rukerera rwo ku wa 20 Ukuboza 2025, aho bivugwa ko yagonze umupolisi bikamuviramo urupfu.
Nyuma y’iyo mpanuka, DJ Toxxyk ngo yahise atoroka, aza gufatirwa mu Karere ka Karongi.
Itegeko ryo mu Rwanda riteganya ko umuntu wese wica undi bimugwiririye ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri, n’ihazabu iri hagati y’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda na miliyoni 2 Frw.
