Meteo Rwanda yatanze impuruza ku mvura izagwa mu mpera z’uku kwezi

Meteo Rwanda yatanze impuruza ku mvura izagwa mu mpera z’uku kwezi

Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko mu minsi 10 ya nyuma y’ukwezi kwa Mutarama 2026 hateganyijwe imvura izagwa mu bice byinshi by’Igihugu, ku kigero kiri hafi y’impuzandengo isanzwe.

Meteo Rwanda isaba abaturage by’umwihariko abatuye mu bice bikunze kwibasirwa n’ibiza kwitwararika no gufata ingamba zo kwirinda ingaruka zayo.

Nk’uko bigaragazwa mu iteganyagihe ryo kuva tariki ya 21 kugeza tariki ya 31 Mutarama 2026, imvura iteganyijwe izaba iri hagati ya milimetero 7 na 110, ikagwa mu minsi iri hagati y’umunsi umwe n’itatu bitewe n’ahantu.

Meteo Rwanda ivuga ko iyi mvura izaterwa n’isangano ry’imiyaga iva mu majyepfo y’Isi igana mu karere u Rwanda ruherereyemo, ifatanyije n’imiterere y’ahantu, bikaba bishobora gutuma mu bice bimwe hagwa imvura nyinshi mu gihe gito.

Ibice by’Intara y’Iburengerazuba n’Amajyepfo ni byo biteganyijwemo imvura nyinshi, aho uturere twa Rusizi, Nyamasheke na Nyaruguru, hamwe n’ibice bya Nyamagabe, Karongi, Rutsiro na Rubavu, biteganyijwe kwakira imvura iri hagati ya milimetero 90 na 110.

Ibi ni bimwe mu bice bikunze guhura n’ibiza by’imyuzure n’inkangu, bigatuma hakenerwa ingamba zihariye zo kwirinda ingaruka mbi.

imvura iri hagati ya milimetero 70 na 90 iteganyijwe mu bice bisigaye by’intara y’Iburengerazuba, mu bice bisigaye by’Uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru, uburengerazuba bw’Uturere twa Huye na Nyanza, amajyepfo y’Akarere ka Ruhango, amajyaruguru n’uburengerazuba by’Akarere ka Musanze ndetse n’amajyaruguru y’Akarere ka Burera.

Naho Imvura iri hagati ya milimetero 50 na 70 iteganyijwe mu majyaruguru y’Umujyi wa Kigali no mu bice bisigaye by’Intara y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo

Mu Ntara y’Iburasirazuba, cyane cyane mu turere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza, hateganyijwe imvura nke ugereranyije n’ahandi, iri hagati ya milimetero 7 na 30, ishobora kugira ingaruka ku buhinzi n’ubworozi bwishingikiriza ku mvura.

Uretse imvura, Meteo Rwanda yatangaje ko muri iki gihe, hateganyijwe n’umuyaga uringaniye ushobora kugera ku muvuduko wa metero 12 ku isegonda mu bice bimwe by’igihugu.

Ni mu gihe ubushyuhe bwo hejuru buzaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 21 na 31, naho ubushyuhe bwo hasi bukazaba hagati ya dogere Selisiyusi 9 na 18.

Meteo Rwanda irasaba inzego z’ibanze, abahinzi, abaturiye imigezi n’imirima yo mu mibande, gukurikirana amakuru y’iteganyagihe no gufata ingamba zo kwirinda ibiza bishobora guterwa n’imvura nyinshi

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *