Perezida wa Repulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ ingabo z’u Rwanda, yagize Brig Gen Godfrey Gasana, Umupilote wihariye wa Perezida, imirimo azajya afatanya no kuba Umujyanama wa Minisitiri w’Ingabo mu bijyanye n’imikorere y’umutwe w’Ingabo zirwanira mu kirere.
Ni mu itangazo RDF yasohoye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Mutarama 2026.
Iryo tangazo rivuga kandi ko Col Dan Gatsinzi yagizwe Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo zirwanira mu kirere ushinzwe ibikorwa.
Iryo tangazo rivuga ko iki cyemezo kigomba guhita gishyirwa mu bikorwa ako kanya.